Wari Uzi ko uko urya imboga kenshi ari ko stress ugira irushaho kugabanyuka? SOBANUKIRWA
Imboga zishobora kumara ingabo ya stress ugira!
Imboga zibonekamo vitamine z’ingenzi kandi nyinshi kimwe n’imyunyungugu ishobora gufasha mu kugira ubuzima buzira umuze, ndetse no kugabanya stress.
Nkuko ubushakashatsi bwakorewe mu gihugu cya Australia bubyerekana, uko urya imboga nyinshi ni uko urugero rwa stress yawe rugabanuka. Niba mu nshuro urya ku munsi, urya ibyiganjemo imboga cyane, bizagufasha kugabanya stress ku rugero rungana na 12% ugereranyije n’abatarya imboga cg se abazirya gacye.
Uko ubushakashatsi bwakozwe
Ubu bushakashatsi bwakozwe n’inzobere, zibukorera muri Kaminuza ya Sydney muri Australia. Bwakorewe ku bantu barenga gato ibihumbi 60 (60,404), bari hejuru y’imyaka 45, abagabo n’abagore.
Barebaga kuri bano bantu bose, inshuro barya imboga ku munsi ndetse no muri rusange, bakareba inshuro bakunda kwibasirwa n’ibibazo bya stress.
Ubushakashatsi bwasanze, bamwe mu babwitabiriye baryaga imboga inshuro 3 kugeza kuri 4 ku munsi, ibyago byo kwibasirwa na stress bigabanukaho 12%, ugereranyije nabazirya 1 cg se batarya na nkeya.
Uko urya imboga nyinshi ku munsi niko ibyago byo kwibasirwa na stress bigabanuka.
Ibyiza byo kurya imboga kenshi ku munsi, byagaragaye kandi ko bigirira akamaro abari n’abategarugori ku rwego ruri hejuru. Abagore barya imboga cyane; hagati ya 3 na 5 ku munsi, urugero rwa stress rugabanukaho 23%.
“Twabonye ko imboga n’imbuto zifasha mu kurinda abagore cyane kurusha abagabo, ariyo mpamvu ari byiza ko bazirya cyane kandi kenshi” ibi ni ibyatangajwe n’umuhanga Binh Nguyen, umwe mu bakoze ubwo bushakashatsi.
Umwanzuro
Nubwo bizwi muri rusange ko imbuto n’imboga bifitiye akamaro kanini umubiri, imboga zigira uruhare runini mu kurwanya stress.
Kurya hagati y’inshuro 2 na 4 imboga bifasha mu kugabanya stress ku rugero rwa 12%. Kurya imboga n’imbuto hagati y’inshuro 5 na 7 ku munsi bigabanya stress ku rugero rwa 14%. Mu gihe kurya imbuto zonyine urebye nta ruhare runini bigira mu kugabanya stress.
Ubu bushakashatsi buza kandi bushimangira ubundi bwakozwe mbere. Bwerekana ko kurya imboga zijimye, cyane cyane epinari, zibonekamo urugero ruri hejuru rwa folate, bifasha mu kongera ikorwa ry’imisemburo itera akanyamuneza ikorerwa mu bwonko ya dopamine na serotonin.
Imboga ziboneka henshi kandi zitanagoye guhinga, ushobora nawe kuzitera mu rugo iwawe, nuko ukarushaho kumererwa neza no kubungabunga ubuzima bwawe.