Wari uzi ko imyitwarire yawe igengwa n’ubwoko bw’amaraso ufite? Menya byinshi.
Umuntu wese agira amaraso atukura ariko burya ubwoko bw’amaraso ntibureberwa ku ibara rya yo, ahubwo bureberwa mu bigize ayo maraso, ari naho usanga itandukaniro rinini mu myitwarire ya ba nyirayo.
Ushobora kuba wibaza impamvu runaka agira imico itandukanye n’iyawe cyangwa iy’undi muntu. Impamvu ituma umuntu agira imico yihariye cyangwa akaba yagira imico ahuje n’abandi, biterwa n’ibintu byinshi bitandukanye, aha twavuga, ubwoko bw’amaraso, ubuzima yanyuzemo ndetse n’imico asangiye n’umuryango akomokamo.
Aha tugiye kwibanda cyane ku budasa bw’imyitwarire ya muntu buterwa n’ubwoko bw’amaraso atembera mu mitsi ye nkuko tubikeshha urubuga rwa Topsante.com.
Nk’ uko rero ubwoko bw’ amaraso butandukanye, n’ imyitwarire y’ abantu igenda itandukana bitewe n’ ubwoko bw’ amaraso umuntu afite, igitsina cye ndetse n’ imyitwarire ituruka ku ruhererekane rw’ imiryango (genetics) igira uruhare runaka mu myitwarire y’ umuntu runaka nk’ uko byagiye byerekanwa n’ ubushakashatsi butandukanye, ubwo bwoko bune budahinduka ni; A,B, AB na O
Abantu bafite amaraso yo mu bwoko bwa B bagaragara nk’ abihishe, kuko bigoye kubamenya. Gusa birahagije kugirana umushyikirano nabo mu rwego rwo kubamenya. Mu rukundo baritwararika cyane kuko bifuza gukundana n’umuntu utazabatenguha.
– Akunda kwigenga, ntakunda umuha amabwiriza,
– Ntakunda akavuyo cyangwa ibintu bitari kuri gahunda,
– Agira ingufu ku murimo,
– Akunda guhanga udushya,
– Ntabika inzika iyo akoserejwe
– Mu myitwarire, ahinduka nk’ikirere,
– Agira igikundiro ku bantu bose,
– Mu rukundo ni nyamujya irya n’ino, ntahama hamwe,
– Ntahindurwa n’aho ageze ahubwo ahindurwa n’ibitekerezo bye,
– Ni umuhanga cyane, akunda ubusesenguzi bw’ibyo abona cyangwa yumva.
– Ntacika intege vuba kandi aharanira kugera ku cyo yiyemeje.
3. Ubwoko bw’amaraso bwa AB
Abantu bafite amaraso yo mu bwoko bwa AB, kenshi bagaragara nk’ abantu b’ abanyagitsure, bagasabana, bahora bakeye mu maso ku buryo bigoranye cyane kumenya ibyo batekereza. Imyitwarire y’aba bantu iba isa nkaho ikomatanyije iy’abafite amaraso ya A n’abafite aya B.
– Akunda cyane impinduka
– Akunda amahoro, yanga akarengane,
– Ni umunyabugeni
– Abasha kwirwanaho mu kibazo ahuye na cyo.
– Azi kunoza akazi ke neza kandi niumunyamurava,
– Azi gutsura umubano mwiza muri bagenzi be,
– Ntakunda kwicara ubusa ntacyo ari gukora,
– Ahorana ubushake bwo gukemura ikibazo gikomeye,
– Ntakunda umuntu umutonganya cyangwa umutegeka icyo gukora,
– Agira indoto kandi agaharanira kuzishyira mu bikorwa,
– Akunda ko bamusaba urukundo kuru sha ko ari we ufata iya mbere asaba urukundo.
4. Ubwoko bw’amaraso bwa O
Abantu bafite ubu bwoko bw’ amaraso bwa O bo bakunze gusabana na buri wese.
Ni abantu bahorana ibakwe kandi ni abanyengufu ndetse ntibacika intege vuba.
– Agira umutima ukomeye udatinya vuba,
– Ntapfana ijambo
– Aratuje kandi agira urukundo rukomera,
– Yirengera ingaruka z’ibyo yakoze,
– Aharanira gusoza icyo yatangiye,
– Abasha kuvamo umuyobozi mwiza,
– Afata iya mbere mu gusaba urukundo, kandi yiyumvamo ubushake bwinshi bwo gukora imibonano mpuzabitsina.
– Iyo yanzwe n’uwo bakundana biramuvuna bikomeye
– Ntakunda guhabwa amabwiriza
Iyi myitwarire ni yo ikunze guhurirwaho n’abantu benshi bitewe n’ubwoko bw’amaraso bafite, gusa birashoboka ko hari imwe muri yo wasanga udafite cyangwa ugasanga hari iyo ufite ariko itagaragajwe, ibi ntibikuraho ko hari imico n’imyitwarire ufite iterwa n’ubwoko bw’amaraso ufite, ariko na none bishobora guterwa n’aho wakuriye, igitsina cyangwa imico yo mu muryango ukomoka mo.