AmakuruAmakuru ashushyeImikino

” Waba uri ikigoryi kimwe cyo mu bitabo ukomeje gushyira amafaranga mu mwanda nk’uyu ” KNC agaruka kuri shampiyona y’umupira w’amaguru mu Rwanda

Kubakurikira Shampiyona y’umupira w’amaguru icyiciro cya mbere mu Rwanda hamaze iminsi hacacana amakuru menshi anenga imyitwarire yabamwe mu basifuzi dore ko imikino ibanza irangiye hacyumvikana uku kunengwa kwa hato nahato.

Kuri ubu Perezida w’ikipe ya Gasogo United, Kakooza Nkuriza Charles [KNC], yafashe umwanzuro wo gukura ikipe ye muri shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda umwaka w’imikino 2021-22 aho yavuze ko atagumya gushora amafaranga mu mupira wuzuyemo umwanda.

Mu magambo yumvikanamo uburakari bwinshi yaje nyuma y’uko iyi kipe yatsinzwe na Rayon Sports 1-0 kuri uyu wa Kane tariki ya 27 Mutarama 2022 mu mukino w’umunsi wa 15.

Muri uyu mukino ubwo wari ugeze ku munota wa 71, Nkubana Marc yaje gutera umupira asa n’uwuhinduye imbere y’izamu rya Rayon Sports ariko umupira uyoboka mu nshundura ariko umusifuzi wo ku ruhande, Saidi aracyanga avuga ko habayeho kurarira.

Nyuma y’umukino KNC yahise avuga ko basezeye muri shampiyona kuko batakwihanganira gukina mu irushanwa ririmo imisifurire mibi ndetse imaze kuba akamenyero.

KNC yagize ati “Bimaze kwisubiramo kenshi, mwabonye uko umukino wa Police FC wagenze, mubona uyu mukino n’ibindi, ariko ibi ngibi byari ‘personal’ kuko twavuze ngo perezida wa komisiyo y’abasifuzi yegure, ibi ngibi n’ibyo yakoze, ibi ni ibigaragaza ko federasiyo yuzuyemo amabandi (mafia), umwanda n’ibindi, twebwe dufashe umwanzuro ni nacyo ndangirizaho iyi kipe tuyivanye mu irushanwa.”

KNC yakomeje avuga ko abakinnyi be ntakibazo bazagira kuko bazakomeza gukora imyitozo, banahembwe ariko bakaba bikuye muri shampiyona, bivuze ko batazakina imikino yo kwishyura ya shampiyona ya 2021-22.

Uyu mugabo washoye amafaranga menshi mu mupira w’amaguru avuga ko abasifuzi ngo basifuye uyu mukino bahawe amabwiriza.

Ati “Bitewe n’ibibaye uyu munsi, abakinnyi bacu bazakomeza bakore imyitozo, tuzakomeza kubahemba ariko ntabwo tuzakina ino shampiyona, ntabwo dushobora kugaruka n’ubwo byaba impuhwe z’Imana, kuko ibi ni umwanda, mwabonye umupira twakinnye, mwabonye imbaraga twakoresheje, abasifuzi baje bahawe amabwiriza, ni byo tuvuga nibadakemura iki kibazo hari n’igihe abantu bazarwana hanze y’ikibuga.”

KNC yasabye perezida wa FERWAFA gukora isuku muri iyi nzu kuko nta bantu afite ahubwo afite agatsiko k’amabandi n’abandi bamunzwe na ruswa birirwa bakinira ku marangamutima y’abantu azamuka.”

Kakooza Nkuriza Charles uzwi cyane kukazina ka KNC avuga ko yaba ari ikigoryi gikabije akomeje gushora amafaranga ye mu mwanda.

Aha yahise asaba perezida wa FERWAFA gusukura umupira w’amaguru kuko nibikomeza na we izina rye rizangirika.

Yagize ati “Warebye umukino wa Police FC na Bugesera FC? Warebye Gorilla FC na Etoile del’Est? wabonye umukino wa Rayon Sports na Gasogi United? Waba uri ikigoryi kimwe cyo mu bitabo cyanahanuwe ukomeje gushyira amafaranga mu mwanda nk’uyu, Olivier ufite gushyira inzu yawe ku murongo cyangwa se urasebya izina ryawe abantu baguseke, nk’uyu munsi Minisitiri yagiye aseka.”

Twabibutsa ko KNC amaze iminsi ari mu bihano yahawe na FERWAFA kubera amagambo yavuze kuri mugenzi we wa Kiyovu Sports, Juvenal Mvukiyehe .

Icyo gihe yavuze ko agurisha imikino, irindi kosa yahaniwe ni ugutesha agaciro umusifuzi wasifuye umukino ikipe abereye umuyobozi yakinnye ubwo yahuraga na Police FC, KNC yahanishijwe imikino 8 atagera ku kibuga harimo ibiri isubitse ndetse n’ihazabu y’ibihumbi 150 by’amafaranga y’u Rwanda.

Kakooza Nkuriza Charles uzwi cyane kukazina ka KNC avuga ko yaba ari ikigoryi gikabije akomeje gushora amafaranga ye mu mwanda
Twitter
WhatsApp
FbMessenger