AmakuruImikino

Waasland Beveren ya Djihad Bizimana yaraye inyagiwe ibitego 8-0

Ikipe ya Waasland Beveren yo mu gihugu cy’Ububiligi iherutse kugura Djihad Bizimana, yaraye inyagiwe na S.V. Zulte Waregem ibitego 8-0, inabura burundu amahirwe yo kuba yakwerekeza mu mikino ya Europa league y’uyu mwaka.

Waasland Beveren ya Djihad yarangije shampiyona y’ububiligi iri ku mwanya wa 12 ku rutonde rusange, mu gihe Club Brugge ari yo yari yegukanye iki gikombe cya shampiyona.

Iyi kipe yarangije umwaka w’imikino usanzwe iri ku mwanya wa 12 itsinze imikino icyenda muri 30, inganya umunani, itsindwa 13 mu gihe Club Brugge na Anderlecht zimenyerewe mu mikino yo ku mugabane w’u Burayi arizo zari ziyoboye.

Mu busanzwe mu gihugu cy’u Bubiligi, amakipe yarangije Shampiyona y’icyiciro cya mbere ari hagati y’imyanya ya karindwi na 15 yiyongeraho atatu yabaye aya mbere mu cyiciro cya kabiri akaba 12, agashyirwa mu matsinda abiri agizwe n’amakipe atandatu kuri buri rimwe.

Buri kipe ihura n’indi mu mukino ubanza n’uwo kwishyura.

Ikipe irangije iyoboye itsinda A ihura n’iyoboye irya B mu mukino wa nyuma, itsinze igahura ku mukino umwe wa kamarampaka n’ikipe yabaye iya gatanu muri shampiyona, itsinze igahita ikatisha itike yo kuzakina imikino yo ku mugabane w’u Burayi ya Europa League.

Waasland-Beveren ya Bizimana Djihad na yo yari mu makipe arwanira iyo tike aho mu itsinda A irimo iri ku mwanya wa nyuma, mu mikino umunani ikaba imaze gutsinda umwe, inganya ibiri itsindwa itanu.

Mu mukino yakinnye kuri uyu wa Kabiri na Zulte-Waregem iyoboye iri tsinda, yayinyagiye ibitego 8-0 byatumye amahirwe yose yo kuzagaragara mu mikino ya Europa league dore ko n’aho yatsinda imikino 8 yose isigaje gukina itahigika Zulte ya mbere ifite amanota 22.

Kwakira igisebo cyo gutsindwa ibitego 8 biragorana.

Djihad Bizimana yasinye amasezerano y’imyaka itatu muri iyi kipe, bikaba biteganyijwe ko agomba kuba yayigezemo bitarenze ku wa 12 Kamena kugira ngo yitegure imikino ibanziriza shampiyona, nk’uko iyi kipe yamutumyeho ku munsi w’ejo hashize.

Ngiyo Zulte Waregem yaraye yigishije Waaslans Beveren uko umupira ukinwa.

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger