AmakuruAmakuru ashushye

Wa muturage waciwe amande azira ko atazi gusoma yasubijwe amafaranga ye na Rwanda Revenue Authority

Ikigo cy’ Igihugu cy’ Imisoro n’ amahoro Rwanda Revenue Authority cyasabye imbabazi umuturage witwa Nsabimana Dominique wo mu karere ka Rusizi mu murenge wa Nyakarenzo waciwe amafaranga y’ uko atazi gusoma.

Nk’uko bigaragazwa na kopi ya quittance No 0529929B yatangiwe mu kagari ka Rusambu, ibi byabaye tariki ya 29/6/2019, amafaranga yakirwa n’uwitwa Philbert.

Iyi gitansi imaze iminsi icicikana ku mbuga nkonyaranyambaga, abayibonaga bakaba bibazaga niba koko ibi bayarabaye cyangwa niba harakoreshejwe ikoranabuhanga(Photoshop) bakayihimba.

Abenshi bagayaga iki gikorwa bavuga ko bidakwiye ko umuntu acibwa amafaranga kubera ko atize yewe bakibaza bati ” Ese ibi bibaho? byabayeho se koko?”.

Mu butumwa RRA yashyize ku rubuga rwa Twitter yavuze ko uyu muturage yamaze gusubizwa amafaranga ye kuko ayo mande ntaho ateganyijwe mu itegeko.

“Turisegura kuri Bwana NSABIMANA Dominique waciwe amafaranga yiswe ayo kutamenya gusoma kuko ntaho ateganijwe mu itegeko. Ubu yamaze gusubizwa amafaranga ye, nyuma yuko RRA n’ akarere ka Rusizi basuzumye imiterere y’iki kibazo. Abakozi babikoze nabo barimo gukurikiranwa”.

Kayumba Ephrema, Umuyobozi w’ akarere ka Rusizi yabwiye Radio Isangano ko iki kibazo cyabaye kuri uyu muturage wenyine kuko bitakorewe mu mukwabu .

 

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger