Wa musore wahanze umuhanda i Karongi ari mu byamamare birita izina Ingagi
Nyuma yo guhanga umuhanda abantu bamufata nk’ubana n’ubumuga bwo mu mutwe, Niringiyimana Emmanuel yashyizwe ku rutonde rw’ibyamamare birita izina abana b’Ingagi kuri uyu wa Gatanu.
Uyu musore wo mu mudugudu wa Gisovu Akagari ka Nkoto Umurenge wa Murambi mu karere ka Karongi yahanze umuhanda w’ ibirometero 7 na metero 279 ari wenyine.
Mu bandi bantu b’ibyamamare bazitabira umuhango wo Kwita izina 2019, hazaba harimo umuririmbyi w’Umunyamerika Ne-Yo, umuhanzi n’umuririmbyi w’Umunyarwanda uba muri Amerika Meddy, Sherrie Silver, Naomi Campbell, Louis Van Gaal n’abandi batandukanye , bose bazahurira na Emmanuel Niringiyimana mu Kinigi bita amazina abana b’ingagi 25.
Kwita Izina ni umwe mu minsi mikuru ikomeye ngarukamwaka ibera mu Rwanda. Uw’uyu mwaka uzaba tariki 06 Nzeri 2019 mu Kinigi mu Karere ka Musanze hanyuma tariki 7 Nzeri hakazaba igitaramo kizahuza aba bahanzi kizabera muri Kigali Arena i Remera.
Uyu musore yamenyekanye nyuma yaho kumbuga nkoranyambaga hasakariye amafoto n’amashusho ye , benshi bavuga ko iki ari igikorwa cy’indashyikirwa, nyuma yaho yatangiye gusurwa n’abayobozi batadukanye basura iki gikorwa ndetse hari n’abakoze ibikorwa bitandukanye byo kumufasha kwiteza imbere.
Nyuma yo gusurwa akanashyigikirwa na Minisiteri ifite ibikorwa remezo mu nshingano zayo, na Sina Gerard uzwi nka Nyirangarama yamuhaye igare kugira ngo rizamufashe kwiteza imbere.
Niringiyimana asanzwe ari umuvumvu ariko utarabigize umwuga, Sina Gerard yanamushyikirije imitiba 10 ya kijyambere kugira ngo izamufashe guteza umwuga we imbere.
Kuva muri 2016, Niringiyimana Emmanuel w’imyaka 23 y’amavuko ahera kuva mu gitondo kugeza nimugoroba yubaka uriya muhanda wenyine, yavuze ko icyatumye agira igitekerezo cyo kubaka uriya muhanda ari uko hariya y’ubatse umuhanda we hari ibihuru byabuzaga abagenzi gutambuka, birangira afashe umwanzuro wo gukora ubutaruhuka kugira ngo ababonere umuhanda.