AmakuruAmakuru ashushye

Wa musirikare w’u Rwanda wishe umugore we agahunga yafatiwe i Kibungo

Caporal Janvier Nsengimana wo mungabo z’u Rwanda ushinjwa kwica umugore we agahita atoroka yaraye afatiwe mu murenge wa Remera , mu karere ka Ngoma.

umusirikare ushinjwa kwica umugore we aho batuye mu majyaruguru mu murenge wa Kisaro mu karere ka Rulindo agahita acika, uyu munsi kuwa kane yafatiwe Iburasirazuba mu murenge wa Remera mu karere ka Ngoma

Uyu musirikare wakoreraga i Musanze mu majyaruguru y’u Rwanda ashinjwa kwica aciye umutwe Akimana Claudine bari barashakanye ku buryo bwemewe n’amategeko ku wa mbere iki cumweru, yarangiza agahita ahunga.

Iki cyaha cyo kwica umugore bari babyaranye gatatu Caporal Nsengimana yagikoreye ku Kisaro mu karere ka Rulindo aho asanzwe atuye.

Abaturanyi b’uyu muryango babwiye Umuseke dukesha iyi nkuru ko amakimbirane ashingiye ku mutungo n’ubusambanyi ari byo ntandaro y’uru rupfu.

Umuvugizi w’ingabo z’u Rwanda, Lt Col Munyengango Innocent yabwiye Umuseke ko uyu musirikare uregwa yafashwe kandi yashyikirijwe ubutabera.

Ati “we ntabwo ari mu bantu batinda ngo harakorwa iperereze kuko icyaha cye kirigaragaza. Ubu ahasigaye ni ah’ubutabera.”

Lt Col Munyengango avuga ko uyu musirikare yakoreye icyaha i Rulindo agafatirwa i Kibungo ko bishoboka ko hari n’ibindi yari agambiriye.

Caporal Janvier Nsengimana akurikiranyweho icyaha cyo kwica.

Ingingo ya 142 mu gitabo cy’amategeko ahana mu Rwanda ivuga ko “kwica uwo bashyingiranywe bihanishwa igifungo cya burundu.”

Twitter
WhatsApp
FbMessenger