AmakuruAmakuru ashushyeImikino

Wa muperezida wa Philippines uherutse kwandagaza Imana yatanze intego yatuma yegura

Perezida wa Philippines Rodrigo Duterte uherutse gufata Imana akayandagaza yatangaje ko azegura, mu gihe hari umukristu wamuzanira Selfie yifotozanyije n’Imana nk’ikimenyetsi cyerekana ko muby’ukuri Imana ibaho.

Ibi uyu mugabo yabitangaje nyuma y’icyumweru kimwe yihanukiriye agatangaza ko Imana ari “Igicucu, ikigoryi”.

Uyu mugabo yongeye gutungura abantu ku wa gatanu w’iki cyumweru aho yarahiriye kwegura ku nshingano ze mu gihe hari umukristu wamuzanira ifoto ari kumwe n’iyo Mana bavuga, cyangwa hari uwigeze kugera mu ijuru akayibona, cyangwa akavugana na yo ku giti cye.

Ati” Nkeneye umuntu uza kumbwira ati’ Mayor, bya bigoryi byo mu rusengero byantegetse kujya mu ijuru kuvugana n’Imana. Imana mu by’ukuri ibaho. Twarifotozanyije none nazanye Selfie.” Perezida Duterte avugira mu muhango wo gufungura igikorwa cy’ubumenyi n’ikoranabuhanga wabereye mu mujyi wa Davao.

Duterte yanarashe kuri Kiliziya Gaturika ayibaza impamvu abayoboke bayo basabwa kuzana amafaranga mu kiriziya. Ati” Niba mu by’ukuri mufasha abantu, ni kuki mubaka amafaranga.?”

Si ubwa mbere uyu mugabo w’imyaka 73 y’amavuko ajoye abakristu ndetse n’Imana. Mu kwezi gushize Duterte yise Imana ikigoryi ubwo bari mu kiganiro cy’uko inkuru yo muri yabayeho.

Mu kumusubiza, abakristu bamushinje gutuka Imana, bamusaba kubisabira imbabazi. Abasubiza, Duterte yababwiye ko atazisaba n’aho imyaka yaba amamiliyoni.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger