AmakuruImyidagaduro

Wa mugore wigambye ko yaryamanye na Perezida Trump yatawe muri yombi

Stephanie Clifford  wamamaye cyane nka Stormy Daniels usanzwe akina filime z’urukozasoni akaba yarigeze no gutangaza ko yaryamanye na Perezida wa Leta zunze ubumwe za Amerika, Donald Trump, yatawe muri yombi azira ko yabyinnye asa n’uwambaye ubusa hanyuma akemerera abari aho ko bamukorakora.

Mirror yavuze ko Daniels yatawe muri yombi azira kwemerera umukiliya wari waje mu kabyiniro kumukorakora kandi bitemewe n’amategeko ubwo bari mu kabyiniro ko mu mujyi wa Colombus ho muri Leta zunze ubumwe za Amerika ariko ku rundi ruhande umunyamategeko we akavuga ko yafashwe na Polisi ku mpamvu za Politike.

Amategeko ya Leta ya Ohio ntiyemerera ababyinnyi bambaye ubusa cyangwa abambaye utwenda tugaragaza imyanya yabo y’ibanga kuba bakorakorwa n’abandi bantu batari abo mu miryango yabo igihe bari ku rubyiniro.

Nkuko amakuru atangazwa n’umunyamategeko w’uyu mugore, ngo ahamya ko yafashwe ku mpamvu za poliike ngo kuko ibyo bamushinja byo kumukorakora mu kabyiniro amaze kubikora aharenga ijana kandi ko atigeze afatwa ngo abe yafungwa ariko kubera ko aherutse gushyira ku karubanda Trump yafashwe kuri iyi nshuro.

Yagize ati “Ibi ni umugambi wari wateguwe. Birababaje kuba amafaranga agenewe iyubahirizwa ry’amategeko apfushwa ubusa ku bikorwa bidasobanutse by’abakiliya bakoze ku babyinnyi mu kabyiniro.”

Icyakora Daniels yaje kurekurwa by’agateganyo mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane amaze kwishyura ingurane y’amadolari 6 000. Aragezwa imbere y’urukiko kuri uyu wa Gatanu ashinjwa ibyaha byoroheje byo gukorakora umukiliya mu buryo bw’urukozasoni.

Stormy Daniels yavuzwe cyane mu minsi ishize ubwo yatangazaga ko Trump yamwishyuye 130 000 by’amadolari kugira ngo atavuga ko baryamanye mu 2006 akamuvangira mu matora.

Trump yakunze guhakana kuryamana n’uwo mugore, icyakora yemera ko yamwishyuye ayo mafaranga kugira ngo adakwirakwiza icyo gihuha ubwo yiyamamarizaga kuyobora Amerika muri 2016.

Uyu yigeze kuvuga ko yaryamanye na Trump
Muri aka kabyiniro harigihe kigera bakabyina bambaye ubusa
Ibyapa byamamazaga ko uyu mugore azabyinira aha

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger