Wa mugore uherutse kugaragara ari kwica ubukwe bw’umugabo we mu rusengero ubu ari kubyinira ku rukoma
Madamu Dukuzumuremyi Janviere uheruka kugaragara mu mashusho ari mu rusengero kwica ubukwe bw’uwahoze ari umugabo we wamutaye akishakira undi mugore,yishimiye ko yahawe abana be uyu mugabo yari yaramutwaye.
Ubwo yaburizagamo ubukwe bw’umugabo we, yasabaga ko yamusubiza abana be b’impanga yatwaye iwabo ndetse akanasaba ko yamufasha kurera abana 5 babyaranye.
Uyu mugore akimara kugaragara muri ibi bihe by’agahinda,inkuru ye yakwirakwiriye hose bituma n’ubuyobozi bubimenya aho uwahoze ari Minisitiri w’Ubutabera Busingye Johnston yavuze ko batangiye gukemura ikibazo cye.
Ku munsi w’ejo,uyu mugore yagiranye ikiganiro na shene ya youtube ya Afrimax TV,nyuma y’aho yari avuye I Nyagatare kuzana abana be b’impanga uyu wahoze ari umugabo we batasezeranye yari yaramutwaye.
Uyu mubyeyi yagaragaje ibyishimo n’amarangamutima yatewe no kuba yakiriye abana be nyuma y’imyaka ibiri atababona.
Ati: “Ikintu kinshimishije uyu munsi, ni inkuru idasanzwe kuri njyewe ni inkuru y’ibyishimo, imaze imyaka ibiri. Iyo myaka ibiri maze yari iy’umubabaro ariko ndumva uyu munsi ari uw’ibyishimo. ikintu kinshimishije nk’uko umbajije ngo nishimye, ni ukuri ndishimye.
Maze igihe kinini naratandukanye n’abana banjye babiri b’impanga b’abahungu, mu biganiro twagiye tugirana nagiye mvuga n’ukuntu nabasabye papa wabo ngo bansure barabyanga, kugera ubwo byarinze no kugera igihe akora buriya bukwe naramubuze, musanga muri buriya bukwe nukuri ntakindi kintu namushakagaho usibye abana banjye”.
Yavuze ko umutwaro yari amaze igihe yikoreye ameze nk’uwutuye hasi kuko ngo yendaga gusandara umutima kubera kuba ukubiri n’abana be.Yashimiye byimazeyo inzego zose zamufashije, kugira ngo ikifuzo cye kibashe kuba kigezweho.
Janvière yakomeje avuga ko icyo yari agamije atari ukubuza ubukwe kuba ahubwo ko yashakaga abana be.
Ati: “Ntabwo nari mbabajwe n’uko ashatse, kubera ko n’ubundi twari tumaze igihe kinini tutabana naranabyakiriye.
Ikintu nashakaga njyewe ni abana banjye, rero yari yarabanyimye naranamubuze, uriya munsi ngirirwa amahirwe yo kumva ngo ari aha n’aha rwose niyemeza kumusangayo nkamwaka abana banjye.
Inzego z’ubutabera zahise zibijyamo bumva ikibazo mfite, kandi koko cyari kinteye agahinda, babijyamo uyu munsi wa none nibyo byishimo mumbonana bampesheje abana banjye, niko kanyamuneza mundebana”
Dukuzumuremyi yabwiye itangazamakuru ko yamenyanye n’uyu mugabo we wamutaye witwa Niyonsaba Innocent mu 2011 ari nabwo babyaranye umwana w’imfura.
Nyuma yo kubyarana batarabana, baje kwiyemeza kubana ariko badasezeranye imbere y’amategeko cyangwa indi mihango iyo ariyo yose ijyanye n’ubukwe.
Mu myaka umunani bamaze babana, babyaranye abana batanu barimo impanga ebyiri. Bari batuye mu karere ka Nyagatare, ariko baje kwimukira i Rwamagana nyuma y’uko umugabo ahinduriwe imirimo.
Bakigera i Rwamagana, Niyonsaba yasabye umugore we ko yakwimukira mu mujyi wa Kigali akajya amusura mu mpera z’icyumweru.
Dukuzumuremyi yavuze ko umunsi umwe umugabo we yaje kumusaba ko abana b’impanga bari baherutse kubyara yabajyana kwa Sekuru i Nyagatare.
Nguko uko za mpanga zagiye kurererwa kwa Sekuru ubyara Se.
Nyuma y’imyaka mike, Dukuzumuremyi yaje gusama inda y’izindi mpanga ari nabo bato aheruka kwibaruka, bihurirana n’uko umugabo we yasezerewe ku mirimo ubuzima buba bubi kurushaho.
Dukuzumuremyi avuga ko mu 2019 aribwo yabuze umugabo we wagiye nta makimbirane bafitanye nta n’umwuka mubi uri mu rugo iwe.