AmakuruImikino

Volleyball: Abakobwa b’u Rwanda bakoze amateka bagera muri kimwe cya kabiri (+Amafoto) 

Mu mukino w’irushanwa ryo guhatanira igikombe cya Africa mu mikino ya volleyball, rikaba ribera mu Rwanda ,ikipe y’abagore y’u Rwanda ikomeje guhesha ishema u Rwanda no guha ibyishimo abafana.

Iyi kipe y ‘abagore y’u Rwanda yatsinze Nigeria seti eshatu ku busa.

Iya mbere u Rwanda rwayitwaye ku manota 25 – 22, iya kabiri nayo 25 – 22, ndetse n’iya nyuma 25 – 23.

U Rwanda na Nigeria byahuye bibizi ko ikipe itsinda ihita ibona itike ya ½ kuko byombi byari byatsinze imikino ibanza yabaye ku Cyumweru.

Muri ½ kizakinwa ku wa Gatandatu, u Rwanda ruzahura n’ikipe izaba iya mbere icyangwa iya kabiri mu Itsinda B rigizwe na Cameroun, Kenya, Tunisia, u Burundi na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Kuri uyu wa Kabiri ni umunsi w’ikiruhuko ku Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda, ikaba izongera gukina ku wa Gatatu ihura na Sénégal.

Gusa, ubwo izaba itakinnye, Sénégal izahura na Maroc mu Itsinda A guhera saa Munani.

Mu Itsinda B hazaba imikino ibiri irimo uzahuza Cameroun imaze gutsinda imikino ibiri, izahura n’u Burundi saa Sita naho Tunisia ikine na Kenya guhera saa Kumi.

Ni umukino wakurikiwe n’abarimo Abayobozi batandukanye barimo Minisitiri wa Siporo, Munyangaju Aurore Mimosa (ubanza ibumoso); Minisitiri w’Abakozi ba Leta n’Umurimo, Fanfan Rwanyindo; Perezida wa FRVB, Ngarambe Rafaél na Ambasaderi w’u Rwanda muri Sénégal, Jean Pierre Karabaranga, barebye uyu mukino

Twitter
WhatsApp
FbMessenger