Volley Ball: Amavubi U-20 Akoze amateka akatisha itike y’igikombe cy’isi-Amafoto
Ikipe y’igihugu y’abakobwa bari munsi y’imyaka 20 ikatishije itike yo gukina umukino wa nyuma w’igikombe cya Afurika inabona itike y’igikombe cy’Isi kizaba mu mwaka utaha, nyuma yo gutsinda ikipe y’igihugu ya Cameroon amaseti 3-1 mu mukino wa 1/2 cy’irangiza.
Ni mu irushanwa ry’igikombe cya Afurika gikomeje kubera i Nairobi mu gihugu cya Kenya.
Nyuma y’uko iyi kipe yari yatsinze Congo Kinshasa amaseti 3-0 mu mukino wa 1/4 cy’irangiza, ikipe y’u Rwanda yongeye kubisubiramo imbere ya Cameroon abenshi bahaga amahirwe yo gutsinda uyu mukino.
Abakobwa b’u Rwanda binjiye mu mukino neza, batwara seti ya mbere bigoranye ku manota 28 kuri 26 y’ikipe ya Cameroon.
Muri Seti ya kabiri, ikipe ya Cameroon yigaranzuye u Rwanda birangira itsinze amanota 25 kuri 23.
Mu seti ya gatatu, Abanyarwandakazi bagarukanye imbaraga, bayegukana ku manota 25 kuri 21 ya Cameroon, bityo bahita bajya imbere n’amaseti 2-1.
Seti ya kane ari na yo ya nyuma u Rwanda rwayegukanye ku buryo bworoshye cyane, ku manota 25 kuri 20 ya Cameroon, ruhita rubona itike y’umukino wa nyuma inaruha uburenganzira busesuye bwo kwitabira imikino y’igikombe cy’isi.
Iyi kipe igomba guhurira ku mukino wa nyuma n’urokoka hagati y’ikipe y’igihugu ya Misiri ndetse n’iya Nigeria zisa kwisobaura mu mukino wa 1/2 cy’irangiza.