AmakuruAmakuru ashushye

Volkswagen igiye gutangiza gahunda yo gukodesha imodoka ku bashaka kwitwara mu Rwanda

Uruganda rw’abadage rukora imodoka Volkswagen nyuma y’amezi make rutangiye imirimo yo guteranyiriza imodoka zarwo mu Rwanda rugiye gushyiraho gahunda yo gusangiza imodoka abangezi aho umugenzi azajya afata imodoka akayitwara ikamugeza iyo ajya undi nawe yayikenera akayitwara.

Iki kigo cyitwa ’Volkswagen Mobility Solutions Rwanda’ iyi gahunda yabo nshya izajya iba mu mujyi wa Kigali. Iki kigo kikaba cyatumiye abashoferi kwiyandikisha banajya kuri internet muri telefone zabo  bakajya muri Play Store bareba ‘VW mobility App’ ibafasha muri iri geragezwa.

The NewTimes ivuga ko  ibiciro yabashije kumenya bigaragaza ko kuva mu mujyi rwagati ujya kuri Kigali Convention Center mu modoka z’uru ruganda ntoya ari ibihumbi bitatu by’amafaranga y’u Rwanda (3 000 Frw). Gusa ntibiramenyekana neza niba ibi biciro bizagumaho cyangwa se niba ari ibyo muri iri gerageza.

Kuri iyi gahunda y’umugenzi ukeneye gukoresha imodoka za Volkswagen , iki kigo kigiye gushyiraho ahantu hatandukanye mu mujyi wa Kigali umugenzi azajya akura imodoka imutwara  ndetse naho ayigarura nyuma yo kwishyura iyo serivise yo kwitwara mu muri izo modoka.

Iyi gahunda izajya ifasha umugenzi gutanga gahunda y’imodoka akeneye gutwara akoresheje Telefone, hanyuma akoreshe iyo modoka nyuma yongere ayigarure hagendewe kuri gahunda yatanze. umugenzi azajya atanga amafaranga agendanye n’igihe aribukoreshe iyo modoka cyangwa hagendewe uko urugendo rungana.

Hatenganyijwe imodoka 150 zirakoreshwa muri iri geragezwa. Umuyobozi wa Volkswagen muri Africa yo munsi y’ubutayu bwa Sahara, Thomas Schaefer yavuze ko iri gerageza bagiye kurikora bwa mbere ndetse rigiye kubera mu Rwanda mu mujyi wa Kigali.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger