AmakuruAmakuru ashushye

Vladimir Putin yiyemeje guhangana na Amerika ku bihano yafatiye igihugu cye.

Nyuma yaho Amerika itangarije ko ifatiye u Burusiya ibihano bizatangira gushyirwa mu bikorwa ku wa 22 Kanama. Perezida w’u Burusiya, Vladimiri Putin yatangaje ko adateze kureberera ibi bikorwa bya Amerika igihe cyose Leta Zunze Ubumwe za Amerika zitarisubiraho ku bihano biherutse gufatirwa igihugu cye.

Uburusiya bushinjwa kugira uruhare mu kuroga Sergei Skripal wahoze ari intasi y’Abarusiya n’umukobwa we. ibi byatumye ku wa 08 Kanama 2018, Amerika yatangaje ko yafatiye ibihano Uburusiya hifashishijwe itegeko rirebana no kwifashisha ibinyabutabire n’ibinyabuzima mu ntambara.

Umuvugizi wa Perezida Putin, Dmitry Peskov yavuze ko batazicara ngo  bategereze ahubwo nabo hari ingamba bazafata, kuko ibi bihano bafatiwe birimo kurengera kandi binyuranyije n’amategeko, uyu muvugizi yanemeje ko  ntaho bahuriye na biriya bitero cyangwa ikoreshwa ry’intwaro zikozwe mu binyabutabire.

Ibinyamakuru bitandukanye birimo CNN bitangaza ko mu bihano byafatiwe u Burusiya harimo gukumira ibicuruzwa byose bishobora gukoreshwa mu gisirikare. Iki gihugu cyahawe iminsi 90 yo kugaragaza ko kitagikoresha intwaro z’ubumara kandi kikerekana ko kitanateganya gukora , gukoresha izi ntwaro.

Sergie Skripal n’umukobwa we Yulia bivugwa ko bahawe uburozi bwatumye batakaza ubwenge, aba bombi  bajyanywe kuvurizwa mu bitaro mu Bwongereza. GusaUmukobwa yaje gusezererwa muri Mata mu gihe se we yatashye mu kwezi kwa Gicurasi.

Igihugu cy’U Bwongereza n’ibindi bihugu bigishyigikiye byashinje u Burusiya kuba aribwo bwihishe inyuma y’iki gikorwa cyo kuroga Sergie Skripal n’umukobwa we Yulia,  gusa u Burusiya bwakomeje kubihakana ndetse kikanagaragaza ko  nta sano ababikoze bafitanye nacyo.

Vladimir Putin ubwo aheruka guhura na Donald Trump ku wa 16 Nyakanga 2018 mu Mujyi wa Helsinki muri Finland
Twitter
WhatsApp
FbMessenger