Visit Rwanda ibonye umu amabasaderi mushya ukomeye i Paris
Rutahizamu w’ikipe y’igihugu ya Argentine Lionel Messi wari umaze imyaka igera kuri 21 mu ikipe ya FC Barcelona yo mu gihugu cya Espagne, yamaze gusesekara mu gihugu cy’Ubufaransa aho agiye gushyira umukono ku masezerano yo gukinira ikipe ya Paris Saint-Germain.
Nkuko ibinyamakuru bitandukanye bikomeje kugenda bibyandika, biravuga ko Lionel Messi w’imyaka 34 y’amavuko yamaze kugera mu gihugu cy’ubufaransa, aho bivugwa ko agiye gusinyira ikipe ya Paris Saint-Geramain amasezerano y’imyaka ibiri azamugeza mu mwaka wa 2023 ariko ashobora kuziyongeraho undi mwaka umwe akaba yazageza mu mwaka wa 2024 agikinira iyi kipe.
Uyu rutahizamu Lionel Messi aheruka gutandukanan n’ikipe ya FC Barcelona yamureze ikamugira uwo ariwe uyu munsi, bakaba baratandukanye nyuma yaho iyi kipe inaniwe kugumana uyu mukinnyi bijyanye n’ibibazo by’amafaranga bikomeje kuyigaragaramo ndetse n’ibijyanye n’ubwumvikane butigeze bugenda neza hagati y’iyi kipe ndetse n’ubuyobozi bwa shampiyona y’igihugu cya Espagne (La Liga Santander).
Lionel Messi akaba yamaze gushyika mu gihugu cy’ubufaransa ari kumwe n’umuryango we ndetse na papa we umubyara witwa Jorge Messi usanzwe ari nawe umureberera inyungu, ibi bibaye nyuma yaho ku munsi wejo hashize tariki ya 9 Kanama 2021 abafana ibihumbi bari bagiye ku kibuga cy’indege gutegereza uyu rutahizamu ariko amaso yabo agahera mu kirere kuko uyu mukinnyi atigeze ava mu gihugu cya Espagne mu ntara ya Catalogna.
Amakuru akomeza ko ikipe ya Paris Saint-Germain yamaze kumvikana ibintu byose na rutahizamu Lionel Messi ndetse kuba yamaze kugera mu gihugu cy’Ubufaransa ibintu byose bigiye guhita birangira agashyira umukono ku masezerano, aho bivugwa ko azajya ahembwa amafaranga arenga miliyoni 35 z’amayero buri mwaka ndetse akazaba ari mukinnyi uhembwa amafaranga menshi muri iyi kipe.
Mbere y’uko Lionel Messi yerekeza mu gihugu cy’Ubufaransa, hari amakuru yavugaga ko ubuyobozi bw’ikipe ya FC Barcelona bwegereye uyu mukinnyi ndetse na papa we Jorge Messi kugira ngo baganire niba Lionel Mesi yaguma I Catalogna gusa ngo yabahakaniye ababwira ko yamaze kwemeranya n’ikipe ya Paris Saint-Germain kuyerekezamo kandi adashobora kurenga kubyo bemeranyije.
Rutahizamu Lionel Messi agiye kujya mu ikipe ya Paris Saint-Germain asangamo abandi bakinnyi bakomeye cyane barimo Neymar Jr bigeze gukinana muri Barcelona, Kylian Mbappe ukomeje kugaragaza urwego rwiza ku myaka ye 21 y’amavuko, Sergio Ramos uheruka gutandukana na Real Madrid, Ashraf Hakimi uheruka kugurwa mu ikipe ya Inter Milan, Georginio Wijnaldum, umunyezamu w’Umutaliyani Gianluigi Donnarumma ndetse n’abandi benshi bakomeye iyi kipe ifite.
Lionel Messi uamze kwegukana imipira ya zahabu 6 ndetse akaba ahabwa n’amahirwe yo kwegukana umupira wa zahabu wa 7, yatwaranye n’ikipe ya Barcelona ibikombe bigera kuri 35 ndetse akaba yaratsindiye iyi kipe ibitego bigera kuri 672 mu mikino 778 yayikiniye mu myaka yose yahamaze.
Kumenyesha
Uramutse ukeneye kumenyekanisha ibikorwa byawe (kwamamaza) cyangwa gutanga itangazo runaka uhawe ikaze kuri Teradignews.rw.
Hamagara 0780341462 / 0784581663 // Whatsapp 0784581663 / 0789 564 452
Yanditswe na Bertrand Iradukunda