AmakuruAmakuru ashushye

Visit Rwanda: Amb. Nduhungirehe yemeje ko Arsenal izaza mu Rwanda

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, Olivier Nduhungirehe, mu kiganiro n’itangazamakuru yemeje ko ikipe ya Arsenal izaza mu Rwanda mu gukomeza ibikorwa by’ubukerarugendo ndetse no kuzamura n’umupira w’amaguru waho.

Iyi kipe ya Arsenal ifite abafana benshi  ku Isi yagiranye amasezerano n’u Rwanda y’imyaka itatu avuga ko ikipe ya Arsenal nkuru, iy’abatarengeje imyaka 23 ndetse n’iy’abagore zizajya zambara umwambaro wanditseho ‘Visit Rwanda’ (Sura u Rwanda) ku kuboko kw’ibumoso.

Nyuma yayo masezerano yavuzweho byinshi hagiye havugwa ko iyi kipe izaza no mu Rwanda ariko nt’amakuru yari ahari afataika yemeza ubu butembere bw’ikipe ya Arsenal mu Rwanda bikaba bimaze kwemezwa uyu munsi mu kiganiro Amb Olivier Nduhungirehe yagiranye n’itangazamakuru cyabaye kuri uyu  gatanu taliki ya 22 Kamena 2018.

Nk’ uko bigaragara kurubuga rwa Twitter byemejwe ko Arsenal n’abatoza biyi kipe bazaza mu Rwanda mu rwego rwo gushimanagira ubu bufatanye n’iki gihugu, ikindicyavuzwe ni uko bazagira ibindi bikorwa bakora bijyanye no kuzamura umupira w’amaguru mu Rwanda.

Mu mwaka ushize u Rwanda rwagize abashyitsi bagera kuri miliyoni 1.3, barimo 94,000 basuye pariki eshatu z’igihugu zirimo iya Nyungwe, iy’Akagera na Pariki y’Igihugu y’Ibirunga.Ubukerarugendo kandi bumaze guhanga imirimo 90,000 bukaba ari imwe mu nzira zikomeye u Rwanda rukuramo amadevize.

Amb. Nduhungirehe mu kiganiro n’itangazamakuru
Umwambaro Arsenal izanjya yambara muri shampiyona
Twitter
WhatsApp
FbMessenger