AmakuruAmakuru ashushyeInkuru z'amahangaPolitiki

Visi Perezida wa Kenya yise Raila Odinga Imana y’inzara

Visi Perezida wa Kenya Willam Samoei Ruto, yabwiye Raila ODinga utavuga rumwe n’ubutegetsi bw’iki gihugu ko azakoresha uburyo bwose bushoboka ntagire umwanya wo kuyobora mu gihugu kuko we ubwe ameze nk’Imana y’inzara.

Ruto avuga ko ibyo Raila Odinga akora byose, nta kindi urebye aba agamije kitari ugutuma Abanyakenya basigara bakennye, hanyuma akaba ariwe basigara batezeho amaboko nk’uko Citizentv yabitangaje.

Ibi Ruto yabikomojeho kuri uyu wa Mbere taliki ya 1 Nyakanga 2019,asubiza Raila Odinga uherutse gutangaza ko abayobozi batura menshi mu nsengero bazajya basobanura aho bayakuye.

Yagize Ati”:Wamaganye impapuro mpeshwamwenda ngo ushyigikire ubujura, wanze umushyinga wa Gari ya Moshi ngo ni ubujuram none ubu wahindukiye wamagana ko abantu batanga amaturo mu rusengero, ikibigutera ni uko uri Imana y’ubukene nibwo ushaka muri iki gihugu”.

Yakomeje avuga ko Raila Odinga yamagana buri gahunda yose ishyizwe ahagaragara iharanira iterambere ry’Igihugu, aboneraho n’umwanya wo kumwihaniza ko nta mwanya ateze kuzagira mu gihugu.

Yagize Ati:’Buri gahunda y’iterambere ntuyemera uba ushaka ngo abantu bahore mu bukene,bakomeze bakuyoboka. Ndakubwira ko Leta ya Kenya izakora umunsi n’ijoro irwanya ubukene. Nta mwanya uzigera ugira muri iki gihugu”.

Raila Odinga yamenyekanye cyane mu matora y’umukuru w’Igihugu muri Kenya ubwo atemeraga insinzi ya Perezida Uhuru Kenyatta bari bahanganye, bigatuma na we afata gahunda yo kurahira ku giti cye kuko yavugaga ko ari we watowe cyane n’abaturage amajwi ye bakayiba.

Ruto yavuze ko Raila Odinga ari Imana y’inzara muri Kenya
Twitter
WhatsApp
FbMessenger