Virus ya Delta muri Israel yogenye gusubiza ibintu i bubisi
Inama y’Abaminisitiri ba Israel yaraye iteranye ifata umwanzuro w’uko abaturage bagiye kongera kujya basohoka mu ngo zabo bambanye agapfukamunwa. Israel yari imaze amezi make ihaye uburenganzira abayituye bw’uko batazongera kwambara agapfukamunwa aho bari hose.
Iki cyemezo cyari cyarafashwe nyuma y’uko iki gihugu cyari cyarizeye ko cyarangije guhashya bigaragara ubwandu bwa COVID-19 nyuma yo gukingira abaturage barenga 60%.
Imyanzuro yaraye ifashwe, yemeza ko guhera mu mpera z’iki Cyumweru, abaturage bagomba gusohoka mu ngo zabo bambaye udupfukamunwa.
The Jerusalemu Post yanditse ko abakora mu nzego za Leta bagomba gukora batarenze 50% by’umubare wose w’abakozi ndetse n’abikorera nabo basabwe gukurikiza uyu mubare.
Hari gahunda kandi yo gushyiraho urutonde rw’ibihugu bicye bifite abaturage bemerewe kujya muri Israel.
Kumenyesha
Uramutse ukeneye kumenyekanisha ibikorwa byawe (kwamamaza) cyangwa gutanga itangazo runaka uhawe ikaze kuri Teradignews.rw.
Hamagara 0780341462 / 0784581663 // Whatsapp 0784581663 / 0789 564 452
Minisitiri w’ingabo za Israel Benny Gantz avuga ko mu Ukwakira hashobora kuzafatwa ingamba zirimo na Guma mu rugo.
Muri Guma mu rugo ya Israel nibwo bateganya kuzakingira abaturage benshi.
Ubwoko bushya bwa COVID-19 bwiswe Delta nibwo bwatumye Israel iva ku izima, ifata izindi ngamba zo kubukumira.
Guverinoma ya Israel iherutse guterana isaba abatuye Isi kubanza gutekereza kabiri mbere yo gukingiza abaturage babo urukingo rwa Pfizer-BioNTech.
Ni igitekezo cyazamuwe nyuma yo kubona ko abaturage bayo bari barakingiwe COVID-19 hakoreshejwe urukingo Pfizer-BioNTech bari kwandura ubwoko bushya bwayo bwiswe Delta.
Imibare yerekana uko ubwandu bwifashe muri Israel. Abaturage bari guhabwa urukingo rwa gatatu baracyari bacye cyane.
Israel nicyo gihugu cya mbere ku isi cyakingiye abaturage bacyo benshi ku kigero cya 61% gikoresheje urukingo rwa Pfizer-BioNTech.
Kubera ubwinshi bw’abaturage bayo baherutse kwandura, byabaye ngombwa ko Minisitiri w’Intebe Naftali Bennett atumiza Inama idasanzwe ya Guverinoma kugira ngo barebere hamwe icyakorwa.
Ubu iki gihe muri kiriya gihugu ubwandu buri kuzamuka ku kigero cya 1.52%, ubu bukaba ari ubwandu bunini buhagaragaye ugereranyije n’uko byari bimeze guhera muri Werurwe, 2021.
Imibare y’uko iki cyorezo kimeze muri Israel irakusanywa igashyirwa mu mbonerahamwe inshuro eshatu buri munsi.
Ubwoko bushya bwa COVID-19 bwiswe Delta abahanga bo mu Buhinde babwise ko bwihinduranya mu buryo bubiri butandukanye.
Aribwo bahaye amazina ari yo: L452R na E484Q.
L452R ni uburyo Delta yihinduranya busa n’ubundi bwigeze kwitirirwa California mu gihe uburyo bwa E484Q bwo busa n’ubundi bwigeze kugaragara muri Brazil no muri Afurika y’Epfo.
Ubu buryo bwombi buherereye muri za proteins z’iriya virus k’uburyo buyifasha kwinjira no kuzahaza umuntu mu buryo bwihuse.
Bizwi ko proteins ari byo biribwa bya virus itera indwara ya COVID-19.
Yanditwe na Didier Maladonna