AmakuruImikino

Virgil van Dijk yavuze umukinnyi abona akwiye gutwara Ballon d’Or y’uyu mwaka

Myugariro Virgil van Dijk ukinira ikipe ya Liverpool, asanga Lionel Messi ari we ukwiye gutwara Ballon d’Or y’uyu mwaka atitaye ku kuba FC Barcelona akinira yarananiwe gutwara UEFA Champions league y’uyu mwaka.

Ibi uyu musore ukomoka mu gihugu cy’u Buholandi yabitangaje nyuma y’umukino wa nyuma wa Champions league ikipe ye yari imaze gutsindamo Tottenham ibitego 2-0.

Nk’ibisanzwe Virgil yitwaye neza ndetse anafasha ikipe kutagira igitego yinjizwa ari na byo byayihesheje kwegukana igikombe cya gatandatu cya UEFA Champions league.

Mu gihe amahirwe menshi y’ugomba gutwara Ballon d’Or y’uyu mwaka ahabwa van Dijk na bagenzi be bakinana barimo Mohemed Salah na Sadio Mane, uyu myugariro we asanga iki gihembo gikwiye kwegukanwa na Messi yemeza ko ari we mukinnyi wa mbere ku isi.

Ati” Ntekereza ko Messi ari we mukinnyi wa mbere ku isi. Agomba gutwara Ballon d’Or. Njye ntabwo nyitekerezaho, ariko nyitsindiye nayakira. Ariko Messi agomba kuyitwara. Ni umukinnyi wa mbere ku isi, yaba ari ku mukino wa nyuma cyangwa adahari.”

Virgil yanavuze ko kuba Liverpool yabashije kwegukana Champions league, bishobora kuba umuyoboro mwiza wayifasha guhangana na Manchester City y’umutoza Pep Guardiola mu mwaka utaha w’imikino.

Ati” Ni ngombwa ko tugira inyota. Uyu mwaka w’imikino urangiranye na Champions league, muri Nyakanga buri wese azongera gutangirira kuri zero ubundi twongere dutangire urugendo. Ibyo twabonye muri uyu mwaka tugomba kubyubakiraho.”

“Dukeneye kongera guhangana na Manchester City kuko ntekereza ko ntaho yagiye. Dufite intego kandi twifuza ko amajoro nk’iri abaho incuro nyinshi mu mwaka.”

Virgil asanga Messi ari we ukwiye Ballon d’Or y’uyu mwaka.
Uhereye iburyo, Virgil Van Dijk, Georgino Wijinaldum na Joe Gomes bishimira UEFA Champions league.
Twitter
WhatsApp
FbMessenger