AmakuruImikino

Vinícius Júnior yavuze ukwiye kwegukana Ballon d’Or

Umunya Brazil akaba na Rutahizamu wa Real Madrid ukina anyuze mu mpande, Vinícius Júnior, yavuze ko nta kabuza abizi neza ko ari we uzegukana igihembo kiruta ibindi muri ruhago cya Ballon d’Or.

Ibyo byagarutsweho ubwo yaganiraga n’ikinyamakuru Marca cyo Muri Espagne yavuze ko azi neza ko ari we uzegukana uyu mupira wa Zahabu.

At:i “Buri wese aranshyigikiye kandi ndabizi ko ari njye.”

Uyu mukinnyi w’imyaka 24, mu mwaka ushize yakinnye imikino 49, atsinda ibitego 26 ndetse atanga imipira ivamo ibindi bitego 11.

Mu bakinnyi bahanganye n’uyu Munya-Brésil harimo abo bakinana ari bo Jude Bellingham, Toni Kroos, Kylian Mbappé, Antonio Rüdiger na Federico Valverde. Real Madrid na Rodri wa Manchester City.

Ibirori byo guhemba abo bakinnyi Biteganyijwe tariki 28 Ukwakira 2024 mu Bufaransa.

Umwaka Ushize iki gihembo cyegukanywe na Lionel Messi.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger