AmakuruImyidagaduro

Vin Diesel yahawe impamya bumenyi ya Kaminuza na Hunter College – Amafoto

Umukinnyi wa filime Mark Sinclair uzwi cyane nka Vin Diesel  yahawe impamya bumenyi ya Phd na Kaminuza ya Hunter College i New York nyuma y’imyaka 30 ahagaritse kwiga muri Kaminuza.

Vin Diesel w’imyaka 50 yahawe impamya bumenyi ya Phd imugira dogiteri  DHL (Doctor of Human Letters in English), mu ijambo rye yagejeje ku banyeshuri bagenzi be bari baje gufata impamya bumenyi zabo n’abandi bari aho yavuze ko atazibagirwa ibihe byiza yagiriye muri Hunter College aho yafatanyaga kwiga n’ibindi bikorwa akora byamugize icyamamare ku Isi.

Uyu mukinnyi wa filime bivugwa ko yahagaritse kwiga kaminuza nyuma y’imyaka itatu yari atangiye umwuga wo gukina filime waje no kumuhira akaza kumenyekana cyane ku Isi mu mafilime atandukanye nka Fast and Furious/The Fate of the Furious, xXx(Triple X), Guardians of the Galaxy, xXx: Return of Xander Cage n’izindi ……

Mu ijambo rye yashimye iyi Kaminuza ndetse n’abanyeshuri biganye agira ati”Nari nkiri muto nakoraga akazi ka Bouncer iyo nabaga ntari mukazi nabaga ndi kwiga muri aya mashuri nigana n’abanyeshuri bigitangaza nabonye kuri uyu mubumbe”

Vin Diesel wari ufite ibyishimo cyane yagiye muri ibi  birori byo gufata iyi mpamyabumenyi yambaye bisanzwe dore ko yari yambaye inkweto nini z’umukara impantalo ijya gusa umweru na T-shirt y’umukara imbere y’ikanzu y’ikigo n’adarubindi y’izuba.

Vin Diesel ukomoka muri Leta ya California, ni umugabo wubatse afite abana batatu yabyaranye n’umunyamideli ukomoka muri Mexico witwa Paloma Jiminez.

Vin Diesel yari yishimye cyane

Twitter
WhatsApp
FbMessenger