VIDEO: Louise Mushikiwabo yifatanyije n’ababyinnyi b’abanyarwanda mu byino gakondo i Erevan
Minisitiri Louise Mushikiwabo yabyinanye n’abahanzi babanyarwanda babyina ibyino gakondo mu birori byo gususurutsa abitabiriye Inama y’Inteko Rusange y’Umuryango w’Ibihugu bikoresha Igifaransa, OIF, i Erevan muri Arménie.
Aba bahanzi bari barangajwe imbere n’umuhanzikazi Nirere Shanel uzwi cyane nka Miss Shanel ,Jean Pierre Ntwali [Jali], Francis Nkurunziza, Sammy Kamanzi na Ink. Aba bahinzi ubwo bari bari gususurutsa abanyacyibahiro batandukanye bitabiriye iyi nama ubwo bari bageze hagati Minisitiri Mushikiwabo yahise ajya kwifatanya nabo berekana ibyino nyarwanda.
Minisitiri Louise Mushikiwabo abicishije ku rubuga rwa Twitter yavuze ko aya ari amahirwe babonye yo kugaragaza umuco nyarwanda bawereka abanyamahanga. “Ni amahirwe twabonye yo kugaragariza ubwiza bw’umuco wacu abagize umuryango w’abavuga Igifaransa. Nanjye nagerageje kubyina nk’umunyarwandakazi.”
Biteganyijwe ko Ku wa Gatanu, iyi nteko rusange izemeza Umunyamabanga Mukuru w’uyu muryango mu itora hagati ya Louise Mushikiwabo na Michaëlle Jean usanzwe awuyobora.
Reba hano uko yabyinnye