AmakuruImikino

Vice Chairman wa APR FC yavuze ku makuru yo kwerekeza muri Simba SC

Vice Chairman wa APR FC, Uwayezu François Regis yahakanye amakuru avuga ko yamaze kumvikana na Simba SC kuyibera umuyobozi (CEO).

Imwe mu nkuru zakwirakwiye mu mpera z’icyumweru gishize yaba mu Rwanda ndetse no muri Tanzania, ni iya CEO mushya wa Simba SC.

Inkuru zavugaga ko Uwayezu François Regis akaba Vice Chairman wa APR FC ari we ugomba kuba CEO mushya wa Simba Sporting Club yo muri Tanzania asimbura Iman Kajula.

Mu kiganiro kigufi cyane yahaye ikinyamakuru ISIMBI dukesha aya makuru, Regis yahakanye aya makuru avuga ari ibihuha.

Ati “Nta mirimo mishya nabonye. Ni ibihuha.”

Uwayezu François Regis yabaye umunyamabanga mukuru wa FERWAFA kuva 2018 kugeza muri Nzeri 2021ubwo yeguraga. Muri Kamena 2023 ni bwo yagizwe Vice Chairman wa APR FC.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger