Venant Rutunga ukurikiranweho ibyaha bya Jenoside yagejejwe mu Rwanda
Kuri uyu wa mbere taliki ya 26 Nyakanga Ubutabera bw’u Buholandi bwohereje mu Rwanda Venant Rutunga w’imyaka 72 ukurikiranweho ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi.
Uyu Rutunga Venant bivugwa ko ibyaha akurikiranweho yabikoreye muri Perefegitura ya Butare, ubu ni mu Ntara y’Amajyepfo mu Karere ka Huye.
Rutunga Venant mugihe cya Genocide yakorewe Abatutsi yari Umuyobozi mu Kigo cy’Ubushakashatsi mu by’Ubuhinzi cya ISAR Rubona kiri mu Mudugudu wa Rubona, Akagari ka Kiruhura, Umurenge wa Ruhashya mu Karere ka Huye.
Habarurwa Abatutsi barenga 1000 bahungiye muri ISAR Rubona, icyo gihe Rutunga bivugwa ko ari we wahamagaye Interahamwe zaje kubicira muri icyo kigo yayoboraga.
Nyuma ya Genocide yakorewe Abatutsi mu 1994 yaje guhunga ndetse mu 2000 yaka icyangombwa cy’ubuhunzi ariko ntiyagihabwa na Leta y’u Buholandi.
Rutunga Venant yahoze akora nk’umushakashatsi udahoraho muri Kaminuza ya Wageningen mu Buholandi.
Uyu mugabo yari yarashyiriweho impapuro zo kumuta muri yombi, yaje gutabwa muri yombi mu 2019 mu Buholandi aho yari amaze imyaka irenga 10 atuye.
Yanditswe na Vainqueur Mahoro