AmakuruIyobokamana

Vatican: Ababikira ntibishimiye uburyo bafatwa nk’abakozi bo murugo.

Igitangazamakuru cya Vatican Magazine mu nkuru yacyo cyakoze muri uku kwezi ifite umutwe ugira uti “Women, Church,World” iyi  nkuru iravuga uko aba babikira bafatwa bahabwa imirimo ivunanye n’isuzuguritse yo murugo guteka gukora amasuku n’indi itandukanye itabahesha agaciro bakwiye nkabihaye Imana.

Muri iyi nkuru nanone hagaragaramo umwe mu babikira utarashatse ko amazina ye amanyekana asobanura uburyo babayeho “ Tubyuka mugitondo cyakare cyane butaracya  tugiye gutegura ifunguro rya mu gitondo hanyuma tukaryama  ari uko  ifunguro rya nijoro rirangiye,  inzu tubamo iba ifite imitako myinshi igomba gusukurwa igategurwa ndetse n’imyenda igaterwa ipasi.

Ibiro ntaramakuru byabongereza Reuters dukesha iyi nkuru bikomeza bivuga ko bamwe mu babakira bamwe na bamwe badahembwa ahubwoboherezwa mu mazu y’abagabo (Abapadiri) akaba ariho banjya gukora nk’umukora baba bahawe wo gukora.

Umwe mu babikira avugako azi mugenzi we wize ufite impamya bumenyi ya Phd mu binjyanye n’iyobokamana n’ibinjyanye na Bibiliya  (Teology)  wahawe gukora akazi gasanzwe nkako murugo ibintu bidahura nibyo yigiye cyangwa amashuri ye. Ibi aribyo bigaragaza ko badafatwa nkabakozi b’Imana ahubwo ari abakozi babapadiri.

Ntabandi bagore cyangwa ababikira bigeze bafata umwanya ukomeye  uretse Barbara Jatta  wabaye umugore wambere wahawe umwanya ukomeye wo kuyobora Vatican Museums, Papa Francis aherutse kuvuga ko ababikira bazanjya bakora akazi ko muri Kiliziya gusa ntakandi ko mungo mu gikoni n’ibindi bitabahesha agaciro nkabihaye Imana.

Papa Francis  we aba mu nzu ya kira abashyitsi  (Vatican guest house) ibyo kurya, ibyo kunywa n’ibindi  ibintu byose akenera abihabwa n’abakozi bahembwa batari ababikira. Papa John Paul (1978 – 2005)  we yari afite ikipe y’abakozi batanu bababikira bakoraga munzu yabagamo no kumushakira ibyo arya byose. Pope Benedict we yari afite abakozi cumi n’umwe(11) ba babikira bamukorera.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger