Valverde utoza FC Barcelona mu mazi abira nyuma yo gutsindwa na Granada
Abafana b’ikipe ya FC Barcelona batangiye gusabira Ernesto Valverde usanzwe ari umutoza mukuru wayo kwirukanwa, nyuma yo gutsindwa na Granada ibitego 2-0 mu mukino wa shampiyona wakinwe mu ijoro ryakeye.
FC Barcelona yari yerekeje kuri Estadio Nuevo Los Carmenes kureba ko byibura yatsindira umukino wa mbere hanze y’ikibuga cyayo.
Gusa mu masegonda 65 ya mbere y’umukino yari yamaze gutsindwa igitego, cyabaye icy’ihuse iyi kipe yatsinzwe kuva muri 2011.
Lionel Messi uri gukiruka imvune ntiyabanje mu kibuga, ahubwo yinjiye mbere gato y’uko igice cya kabiri cy’umukino gitangira yinjirana na Ansu Fati.
Barcelona yananiwe kwishyura igitego yari yatsinzwe hakiri kare ahubwo Artulo Vidal na we winjiye mu kibuga asimbura yakoze ikosa ryatumye FC Barcelona itsindwa igitego cya kabiri kuri penaliti. Ni igitego cyatsinzwe na Arvalo Vadillo ku munota wa 66 w’umukino, mu gihe icya mbere cyari cyatsinzwe na Ramon Azeez.
Nyuma yo gukomeza kwitwara nabi kwa FC Barcelona mu ntangiriro z’uyu mwaka w’imikino, abafana b’iyi kipe bananiwe kwihangana basaba uko umutoza Valverde yababisa.
Umwe mu bakoreshwa Twitter yagize ati” Barcelona nta kimenyetso igaragaza cyo guhozaho mu kwataka no guhererekanya neza. Mbese birababaje cyane. Valverde, watwemerera ukagenda.”
Undi na we ati” Niba Valverde nta soni afite, yakweguye ejo.”
Mugenzi we na we ati” Valverde sohoka.”
Undi na we ati” Birarangiye! Valverde agomba kuva hano.”
Undi mufana yagize ati” Niba ukirengera Valverde kuri iyi ngingo, nkugiriye imbabazi.”
Undi ati” Agomba kugenda, ibitari ibyo azatuma tuva ku kipe yacu ya kera. Valverde wenyine ni we ushobora kugira ikipe ifite Messi, Griezmann na De Jong; ariko ikaba mbi gutya.”
Umuriro abafana ba FC Barcelona bakije ku mutoza Valverde ushobora kutamusiga amahoro, dore ko mu mpeshyi y’uyu mwaka byanugwanugwaga ko ashobora kwirukanwa ariko bikarangira ahawe andi mahirwe.