Uzajya afatwa atagendanye indangamuntu azajya acibwa amande , dore igihe bazafotorera abatarazifata
Abatagendana indangamuntu bagiye kujya bafatwa bacibwe amande ni mugihe kandi hagiye gushyirwaho ibiro by’irangamimirere mu bihugu by’amahanga kugira ngo bijye bifasha Abanyarwanda babayo kugirango babone ikarita ndangamuntu.
RBA dukesha iyi nkuru itangaza ko ibi ari bimwe mu bikubiye mu mushinga w’itegeko rihindura kandi ryuzuza itegeko n0 14/2008 ryo kuwa 04/06/2008 rigena iyandika ry’abaturage n’itangwa ry’ikarita ndangamuntu ku banyarwanda wasuzumwe n’abadepite bagize komisiyo ya politiki, uburinganire n’ubwuzuzanye bw’abagore n’abagabo mu iterambere ry’igihugu.
Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu Francis Kaboneka avuga ko igishya kiri muri uyu mushinga w’itegeko ari uko serivisi z’irangamimerere zigiye kujya zitangirwa muri za ambasade ku banyarwanda baba hanze.
Ati ” Igishya kirimo ni uko noneho ubu abanyarwanda baba hanze abo dukunze kwita abo muri diaspora ni uko noneho ambasade zabo ubu noneho zishobora kubaha iyo servisi. Ari ushaka gufata indangamuntu cyangwa kwiyandikisha akaba yajya kuri ambasade.”
Ku rundi ruhande uyu mushinga unateganya ibihano ku bantu batagendana ikarita ndangamuntu. Aha minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu Francis Kaboneka yemeza ko abanyarwanda bakwiye kumva ko gutunga indangamuntu no kuyigendana ari itegeko.
Yagize ati ” Ingaruka zirahari. Iyo utandikishije umwana wawe burya uba umurenganyije. Icya mbere uba umuvukije uburenganzira bwe nk’umunyarwanda kwandikwa akaba ari no mu bitabo. Icya kabiri uba unahemukiye leta cyangwa abanyarwanda muri rusange kuko ntabwo byakoroha gukora igenamigambi udafite imibare y’abantu, ari uwavutse ariko noneho n’uwapfuye.”
Uyu mushinga w’itegeko uteganya ihazabu y’ibihumbi 10 by’amafaranga y’u Rwanda ku muntu wese utubahiriza inshingano zo kwandika abaturage bavuka cyangwa abapfa, ndetse no ku muturage udatunga cyangwa ngo agendane ikarita ndangamuntu.
Kugeza ubu rero ikigo cy’igihugu gishinzwe indangamuntu cyashizeho ikindi cyiciro cyo gufotora Abanyarwanda bujuje imyaka kugira ngo bazakorerwe indangamuntu.
Dore uko gahunda iteganyijwe
Tariki ya 5,6 n’iya 7 2018 Gashyantare, hafotowe abo mu karere ka Ngororero,
Tariki ya 8,9 Gashyantare 2018, hafotowe abo mu karere ka Rutsiro,
Tariki ya 12,13 na 14 Gashyantare 2018, hafotowe abo mu karere ka Karongi,
Tariki ya 15,16 Gashyantare 2018 Hazafotorwa abo mu karere ka Nyamasheke,
Tariki ya 19,20 na 21 Gashyantare 2018, hazafotorwa abo mu karere ka Rusizi,
Tariki ya 26,27 na 28 Gashyantare 2018, hazafotorwa abo mu karere ka Nyamagabe,
Kuya 1 , 2, Werurwe 2018 , Hazafotorwa abo mu karere ka Nyaruguru,
Kuya 5,6n’iya 7 Werurwe 2018, hazafotorwa abo mu karere ka Huye,
Kuya 8, 9 Werurwe 2018, hazafotorwa abo mu karere ka Gisagara,
Naho kuwa 12, 13 na 14 Werurwe 2018 basoreze mu mujyi wa Kigali mu karere ka Kicukiro.
Dore ibisabwa kugira ngo ubone indangamundu
Indangamuntu y’u Rwanda ihabwa umunyarwanda wujuje imyaka 16, ugaragara mu bubiko bw`ikoranabuhanga bwa NIDA.
Asabwa iki?
– Icyangombwa kiriho imyirondoro ye (ikarita y`ishuri, ikarita y`ubwishingizi cyangwa ibyangombwa bitangwa n`Umurenge , icyemezo gisimbura indangamuntu).
– Kwishyura amafaranga 500 Frw muri Banki y`abaturage kuri konti N°400.362763510172cyangwa ku rubuga rw`Irembo.
– Hanyuma akifotoza
Kwifotoza bikorerwa he, ryari?
– Buri mwaka NIDA itegura igikorwa cy`ifotora rusange mu Mirenge yose igize igihugu. Uwifotoza agana umurenge umwegereye, agafotorwa n`umukozi wa NIDA ubifite mu nshingano.
N.B: Buri mwaka ku Mirenge hamanikwa gahunda y`ifotora rusange
– Umenyekanishije ikibazo cyihutirwa ashobora gufororerwa ku mu Murenge wa Remera agafotorwa n`abakozi ba NIDA bakorera kuri uwo Murenge.
– Gufotorwa bikorwa guhera ku wa mbere kugera kuwa gatanu, saa mbiri (08:00am) kugera saa sita (12:00pm).
Ni hehe, ryari umuntu abona indangamuntu nyuma yo kwifotoza?
– Uwifotoje ahabwa indangamuntu ye nyuma y`amezi 2, ayifatira ku Murenge yibarurije.