Uyu we yahisemo kwiyubakira imva akiriho ngo atazagora abantu yapfuye
Wibaza aho uzashyingurwa nyuma yo gupfa? umugabo witwa Anthony Mwandulami wo muri Tanzaniya yisubije iki kibazo hakiri kare atangira kwiyubakira imva azashyingurwamo umunsi yasoje urugendo rwe hano ku Isi.
Uyu Anthony Mwandulami utuye i Njombe mu misozi iri mu majyepfo ya Tanzaniya, asanzwe ari umuganga, amaze imyaka igera 8 yubaka imva ye bazamushyinguramo kugira ngo atazagora umuryango we bamwubakira imva umunsi yapfuye.
Yabwiye BBC dukesha iyi nkuru ko impamvu nyamukuru yamuteye gukora ibi, ari uko adashaka ko izina rye rizibagirana hano ku Isi, ngo muri Tanzaniya abazajya babona iyo mva bazajya bamwibuka nk’umuntu witeguriye aho azashyingurwa akiri muzima.
Iyo Anthony amaze imyaka 8 yubaka, ifite uburebure bwa metero 12 z’ubujya kuzimu ndetse y’ubatse mu buryo bw’igorofa.(Iteye nk’igorofa).
Avuga uko byamujemo, Anthony yagize ati:”Nafashe umwanzuro wo kubaka iyi mva biturutse ku mpamvu zanjye, narebye akazi nakoze ndetse n’uburyo nagiye mfasha abanya-Tanzaniya mbona bitaba byiza izina ryanjye riramutse rizimye, nakoze ibi kugira ngo abantu bajye banyibuka, iyi mva ni iyo bazanshyinguramo ndetse n’abagore banjye batatu.”
Abagore be na bo bararata ibigwio uyu mugabo wabo wafashe iki cyemezo, bavuga ko ari byiza kuba yaratekereje gutegura aho azaruhukira ndetse n’abagore be bari kumwe. Umuco wo kwiyubakira mbere y’uko upfa n’ikintu kibaye bwa mbere muri Tanzaniya.
Anthony Mwandulami yatangaje ko iyi mva izuzura imutwaye akayabo k’amadorali ibihumbi magana atanu ($500.000) , aya ni arenga miliyoni 400 z’amafaranga y’u Rwanda.