Uyu niwe mukobwa wabaye Miss Africa Beauty Queen 2018
Misker Kassahun ukomoka mu gihugu cya Ethiopia niwe wegukanye ikamba rya Miss Africa Beauty Queen 2018 ahigitse abandi 13 bari bahanganye mu irushanwa umunyarwandakazi atagaragayemo kandi yari yararyitabiriye.
Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 30 Werurwe 2018 ku nshuro ya mbere ni bwo ibirori nyir’izina byo guhatanira no kwambikwa ikamba rya Miss Africa Beauty Queen 2018 byabereye i Lagos muri Nigeria muri Hoteli yitwa Oriental Hotel .
Abakobwa bageze ku cyiciro cya nyuma [Final] ni abaturutse mu bihugu birimo Nigeria, South Africa, Zimbabwe, Ghana, Cape Verde, Burundi, Cameroun, Kenya, Uganda, Zambia, Somalia, Ethiopia, Rwanda, Gambia na Mali. Icyakora Miss Fiona Mutoni wari uhagarariye u Rwanda ntabwo yabashije kugaragara muri iki cyiciro kubera ko yakoze impanuka ubwo yari aha muri Nigeria akavunika i kirenge hanyuma abaganga bakamubuza kongera kwambara inkweto ndende , ibi byamubereye imbogamizi maze ahitamo gukuramo ake karenge.
Nyuma yo kwiyereka akanama nkempurampaka no gusubiza ibibazo bitandukanye na nyuma yo kubarura amanita rusange bagiye bagira , abagize akanama nkemurampaka bemeje ko Nyampinga wari uhagarariye Ethiopia Misker Kassahun ari we wegukanye iri kamba anahabwa ibihembo bitandukanye birimo imodoka nshya yo mu bwoko bwa SUV, n’amadorali y’Amerika ibihumbi bitanu n’ukuvuga arenga 4 000 000 mu mafaranga y’u Rwanda.
Uyu Misker Kassahun wabaye Miss Africa Beauty Queen 2018 ni umunyeshuri wiga ibijyanye n’ubuvuzi muri kaminuza ya St. Paul’s Hospital Millennium Medical College yo muri Ethipia.