Uyu mwaka nta Primus Guma Guma Super Star izaba
Uyu mwaka wa 2019 umwaka utangiranye impinduka mu myidagaduro mu Rwanda bitandukanye n’imyaka yashize, kuri ubu irushanwa risa naho ryari ryonyine rikomeye rihemba abahanzi bitwaye neza mu gihugu hose buri mwaka Primus Guma Guma Super Star ntirizaba muri uyu mwaka.
Nkuko byatangajwe n’umwe mu bategura iri rushanwa ku mbuga nkoranyambaga Mushyoma Joseph uzwi nka Boubou yavuze ko uyu mwaka hari indi mishinga izitabwaho itari Primus Guma Guma Super Star.
Iri rushanwa ryahuzaga abahanzi basa n’abakomeye mu gihugu bakazenguruka uduce dutandukanye tw’igihugu biyereka abakunzi babo, uyu mwaka ribaye rihagaze kugeza igihe kitazwi.
Iri rushanwa ryatangiye mu 2010 , ryagiye ryegukanwa n’abahanzi batandukanye barimo; Tom Close, King James, Riderman, Jay Polly, Knowles Butera, Urban Boys, Dream Boys na Bruce Melodie uheruka kuryegukana umwaka ushize ubwo ryabaga ku nshuro ya Munani.
Byinshi kucyateye ihagarikwa ry’iri rushanwa uyu mwaka n’ikigiye gukorwa turacyabikurikira turabibagezaho mu nkuru zacu zikurikira, ntimujye kure.