Uyu munsi ni bwo hamenyekana ibihugu 5 byiyongera kuri 19 byamaze kubona itike ya CAN
Kuri iki cyumweru tariki ya 24 Werurwe nib wo hasozwa ku mugaragaro imikino y’amajonjora yo gushaka itike y’igikombe cya Afurika kizabera mu Misiri muri Kamena, isiga hamenyekanye ibihugu bitanu bigomba kwiyongera kuri 19 byamaze gukatisha itike ibijyana mu Misiri.
Nyuma y’imikino isoza amatsinda atandukanye yakinwe ku munsi w’ejo, ibihugu bya Algeria, Angola, u Burundi, Cameroon, Misiri, Ghana, Guinee Bissau, Guinea, Cote d’Ivoire, Kenya Madagascar, Mali, Maurtania, Maroc, Namibia, Nigeria, Senegal, Tunisia na Uganda byamaze kwizera itike y’igikombe cya Afurika.
Ibihugu bitanu bisigaye bigomba kuva hagati ya Benin, Togo, Afurika y’Epfo, Libya, Zimbabwe, Liberia, Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, Tanzania, Lesotho na Cape Verde.