Uyu mugabo yashimwe na benshi ku bw’ ubutwari yagaragaje ahangana na Al-Shabaab
Umugabo witwa Inayat Kassam akomeje gushimwa n’abatari bake mu gihugu cya Kenya, kubera ubutwari n’umurava yagaragaje ku munsi w’ejo ahangana n’abarwanyi b’umutwe w’iterabwoba wa Al- Shabab. Ni nyuma y’igitero uyu mutwe w’iterabwo wagabye i Nairobi kikagwamo abantu 14.
Amafoto yakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga agaragaza uyu mugabo afite imbunda nto mu kaboko ke k’iburyo, ari ko agerageza guhangana n’abarwanyi ba Al-Shabab bari bamaze kugaba igitero ku nyubako ya Dusit Business Complex iherereye ahitwa 14 River Side muri Nairobi.
Ababonye uyu musaza wari wambaye ishati y’umuhondo akiza abantu, bamushimagirije ubutwari n’umutima yagize byatumye afata imbunda akajya guhangana n’ibyihebe.
Abamuzi baje kugaragaza ko asanzwe azwiho kuba indwanyi n’umurashi kabuhariwe ndetse akanaba umuyobozi wa Company yitwa Scorpio Africa Ltd ikorera i Nairobi.
Mu gihe Al-Shabaab yateraga i Nairobi kuri uyu wa kabiri, Kassam uyu usanzwe anafite impamyabumenyi mu byerekeye intwaro yahise yigaba, mu rwego rwo gukiza ubuzima bwa benshi. Umurava uyu mugabo yagaragaje ntiwigeze upfa ubusa kuko warokoye ubuzima bw’abatari bake.
Ibyo Kassam yakoze ku munsi w’ejo byanibukije ibyabaye muri 2013 aho we n’abandi barashi nanone bahanganye na Al-Shabaab ubwo yagabaga cya gitero cyahitanye abatari bake muri Super Marche ya Westgate.
Company ya Scorpio Africa Ltd ayobora, ni Company ikomeye cyane I Nairobi kuko abayigize batanga imyitozo ku bashaka kwicungira umutekano, yaba iyerekeye intwaro cyangwa ishingiye ku mikino njyarugamba.