Uyu mugabo wamamaye muri Real Madrid na AC Milan yagizwe umutoza wa Cameroon
Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Cameroon Facafoot, ryamaze kugira Clarence Seedorf wamamaye nk’umukinnyi mu makipe akomeye atandukanye yo ku mugabane w’Uburayi umutoza mukuru w’ikipe y’igihugu ya yabo, Nyuma y’uko iri shyirahamwe rinaniwe kumvikana na Sven-Goran Eriksson wahabwaga amahirwe yo guhabwa aka kazi.
Cedolf w’imyaka 42 y’amavuko azaba yungirijwe na Patrick Kluivert bakinanye mu kipe y’igihugu y’Ubuholandi, nk’uko byatangajwe na Pierre Ismael Bidoung Mpkatt usanzwe uri Minisitiri wa Sports muri Cameroon.
Mpkatt yakomeje avuga ko ibikubiye mu masezerano bagiranye n’uyu mugabo bizatangazwa mu mpera z’uku kwezi.
Uretse kuba yaramamaye nk’umukinnyi muri AC Milan na Real Madrid nk’umukinnyi, Seedorf yanatoje amakipe atandukanye arimo AC Milan yanyuzemo mu 2014, Shenzhen yo mu Bushinwa yanyuzemo mu 2016 ndetse na Deportivo La Coruna yatozaga kugera muri Gicurasi uyu mwaka.
Uyu mugabo afite agahigo kandi ko kuba yaratwaye UEFA Champions league 4 nk’umukinnyi, aha akaba yari kumwe na Ajax Amsterdam, Real Madrid na AC Milan.
Kuza muri iyi kipe k’uyu mutoza kuje gutunguranye, kuko yaba we cyangwa Eriksson yahigitse nta n’umwe wari mu batoza 77 bari basabye gutoza Cameroon muri Gicurasi.
Byitezwe y’uko uyu mutoza agomba guhita afata inshigano zo gutegura ikipe izitabira CAN izabera muri Cameroon mu 2019.
Cameroon nta mutoza yari ifite kuva muri Gashyantare uyu mwaka, nyuma y’uko Hugo Broos wari umaze guhesha iyi kipe igikombe cya Afurika ku nshuro ya gatanu yahisemo kuyivamo nyuma yo kurangiza amasezerano ye.