Uyu mugabo abana mu nzu n’ibikoko 400 harimo ingona n’inzoka -VIDEO
Umugabo witwa Philippe Gille wo mu Bufaransa abana mu nzu imwe n’udukoko tubarirwa muri 400 harimo ingona, inzoka, ibiheri n’ibindi , mu gihe uramutse ukanze umuntu uti dore iki gikoko yahita yirukanka cyangwa akagwa aho ari.
Uyu ni umugabo w’imyaka 68 y’amavuko weretse itangazamakuru ry’iwabo mu bufaransa uburyo abanamo n’ibikoko bitandukanye mu gihe abandi babitinya, ababonye amashusho yagiye hanze yerekanaga uyu musaza uburyo abanamo n’izi nyamaswa baguye mu kantu bibaza icyabimuteye.
Umusaza Philippe Gille ngo yashimishijwe n’ifoto yafotowe n’umunyamakuru wa Reuters igaragaza uburyo abana n’ibikoko mu nzu, yatumye aba ikirangirire , ngo iyo foto yatumye yandikwa na BBC, Mirror n’ibindi ndetse akaba yaranatumiwe kuri televiziyo y’igihugu cy’Ubufaransa.
Uyu mugabo yagaragazaje uburyo asangira akabisi n’agahiye n’ibi bikoko byiganjemo ibikurura nda, dore ko abifata nka bimwe mu bigize umuryango we ndetse ngo iyo hagize kimwe gipfa bimushengura umutima.
Aganira na Télé Star, uyu musaza yagize ati:”Biri mu bigize umuryango , iyo kimwe gipfuye bidushengura umutima ariko ntabwo tubiha agaciro nk’akabana. Ku rundi ruhande, iyo hagize ikiba kandi zikaba zifite ubwoba, ntizishidikanya kuza mu cyumba turaramo”
Mu rwego rwo gusangiza ibyishimo bye byahereye mu bwana bwe ubwo yari muri Centre Afrique, yashinze Inf-Faune, umuryango ufite intego yo koroshya ibigwi binyuze mu imurikagurisha z’inyamaswa.
Reba uyu musaza uburyo akina n’izi nyamaswa
https://www.youtube.com/watch?time_continue=9&v=OcM4gVfQuvI