Uwoya Oprah yasuye imva y’umugabo we Ndikumana Hamad Katauti
Irene Uwoya Oprah wari umugore wa Katauti bakanabyarana umwana w’umuhungu nyuma bakaza gutandukana ndetse akanakora ubukwe nundi mugabo , yasuye imva ya Kataouti watabarutse mu ijoro ryo kuya 14 ugushyingo 2017.
Oprah ntabwo yitabiriye umuhango wo gushyingura Katauti , akaba yarageze i Kigali mu ijoro ryo kuwa Gatanu, tariki 17 Ugushyingo 2017. Yanazanye n’umwana yabyaranye na Katauti witwa Ndikumana Krish Katauti .
Irene Uwoya wamamaye nka Oprah kubera gukina filime yitwa Oprah , umwana we Krish Ndikumana ndetse na nyina basuye imva ya Katauti bamwunamira bwa nyuma banahavugira isengesho. Mugahinda kenshi , mu marira menshi wabonaga Oprah afite ikiniga ku maso.
Nyirabukwe wa Katauti akaba na Nyina wa Oprah ndetse akanaba Nyirakuru Wa Krish yaranzwe n’amarira uhereye ku munsi wa mbere bitangazwa ko Katauti yitabye Imana ndetse yasohotse mu ndege nabwo arira cyane. Mu kunamira Ndikumana Katauti uyu mubyeyi yaryamye ku mva aririra .
Katauti yari yarashakanye na Irene Uwoya[Oprah] wamenyekanye cyane muri filime z’urukundo zakunzwe muri Tanzania no mu bihugu bigize Afurika y’Uburasirazuba nka “Fair Decision”, “Pretty Girl” ,“Oprah” n’izindi. Tariki 11 Nyakanga 2009 nibwo bakoze ubukwe. Katauti apfuye bari baramaze gutandukana. Babyaranye umwana witwa Ndikumana Krish ari na we wazanye na Oprah kunamira se.
Ndikumana Hamad Katauti wari umutoza wungurije Olivier Karekezi muri Rayon Sports yavuye mu mwuka mu ijoro ryo ku ya 14 Ugushyingo azize urupfu rutunguranye arara ashyinguwe kubera ihame ry’idini ya Islam .