Uwo mushakanye niwe banga ryawe ryo kugera ku nsinzi-“Ibikubiye mu bushakashatsi”
Nk’uko abakundana benshi bizihiza umunsi cyangwa se taliki y’abakundana ku Isi hose, ni nako ibi byishimo bigomba kukuyobora mu kumenya guhitamo umuntu mugomba kubana akakubera ikiraro cyiza cyo kugera ku nzozi zawe no guteza imbere ibitekerezo ufite.
Kimwe n’uko abahanga mu by’ubushakashatsi baturutse muri Kaminuza Carnergie Mellon bagaragaje ko uwo mwashakanye ashobora kukubera inzitizi mu mitekerereze yawe n’imishinga wari ufite mu gihe wahisemo neza akaba umufasha wa mbere utuma ugera ku nsinzi.
Nyuma yo gukora ku bagera ku 163 babana nk’umugore n’umugabo, abashakashatsi bavumbuye ko uwo mwashakanye ariwe wa mbere utuma ugera ku nzozi zawe. Bemeje ko iterambere ry’umuntu, ibyishimo bye n’imitekerereze ye bihindurwa akenshi n’uwo babana.
Benshi mu bantu bafatwa nk’ibyitegererezo byo kuba barageze ku nzozi zabo,, bose bemeza ko gutera imbere cyangwa se kugera ku nzozi zawe bisaba kuba hari umuntu ukuri iruhande ugufasha gutunganya neza umushinga wawe.
Aha bafatiye uruger ku wahoze ari Perezida wa Leta zunze ubumwe za Amerika Barack Obama, wakunze kugaragaza ko urwego ariho muri politike, rwakomotse kukuba afite umugore we Michelle Obama.
Yagize ati: “ mu byukuri sinshobora gukora ikintu habe na kimwe nk’ibyo nakoze ntafite Michelle”. Aya magambo Obama yayabwiye Oprah Winfrey mu mwaka wa 2011.” Yagize ati” Umuntu utuma ntuza, utuma nkora ibyanjye mbikunze, ni umugore wanjye umpora iruhande, usibye kuba ari umugore wanjye mufata nk’urutare rukomeye mfite kuko mwungukiraho byinshi umunsi ku w’undi”.
Umuyobozi w’urubuga rwa Facebook CEO Mark Zuckerberg nawe yagaragaje akamaro umugore we Priscilla Chan yagize muri 2017, mu iterambere ry’ibyo amaze kugeraho.
Yavuze ko Chan amutera imbaraga zo kwitanga no gukora cyane mu gihe cye no gukora muri rusange.
Yagize ati: “Priscilla ni umuntu umfitiye akamaro gakomeye cyane, niwe muntu w’ingenzi niyubatsehoibihe byanjye byose”.
Abandi bagarutsweho cyane muri ubu bushakashatsi ni umuhanzikazi ukomeye muri Leta zuzne ubumwe za Amerika Beyoncé n’umugabo we nawe uzwi mi njyana ya Hip-Hop Jay-Z.
Beyonce yavuze ko Jay-Z ariwe muterankunga ukomeye afite watumye intera ariho ayigeraho.
Yagize atu: “ Sinabasha kuba uwo ndi we iyo ntabasha kwegera Jay-Z ngo tubane mu rugo”. Beyonce umaze kwegukana ibihembo bitandukanye muri Grammy awards, yavuze ko Jay-Z ari ipfundo rikomeye ry’ibyo amaze kugeraho byose n’izina afite magingo aya”.
Ibi byemezwa neza ko uwo mushakanye ariwe ugufasha kugera ku nzozi zawe, nyuma y’uko kandi hari abantu banshi bari bafite iterambere batarashaka ariko kubera kutumvikana nabo bashatse ibintu bikaba byaradogereye.
Bivuze ko umugore/umugabo mushakanye ariwe pfundo ry’ibanze ry’ibyo mugomba kuzageraho mu gihe runaka mu gihe mwaba musenyera umugozi umwe mukungikanya ibitekerezo byubaka.