AmakuruPolitiki

Uwiyita Gen Irunga yitandukanyije na Red-Tabara, yihuza n’undi mutwe

Umurwanyi wo mu mutwe wa Maï Maï wiyita General Irunga ukorera mu misozi yo muri teritware ya Uvira, mu Ntara ya Kivu y’Amajy’epfo yitandukanyije n’umutwe wa Red-Tabara ajya gufatikanya n’inyeshamba za Gumino zikorera mu Rurambo.

Imyaka itanu yarishyize General Irunga wo muri Maï Maï yitandukanyije na mugenzi we Gen Rusheba umuvandimwe wa Gen Mushombo wishwe arashwe nyuma yo kugambanirwa nk’uko amakuru ava muri ibyo bice yakunze gukomeza kuvugwa.

Amakuru yatanzwe muri icyo gihe ubwo Gen Mushombo yicwaga, yavugaga ko Gen Irunga ariwe wa mugambaniye, nyuma y’uko yari amaze kwicwa arasiwe muri iyi misozi yo muri teritware ya Uvira.
Icyaje gukurikiraho nyuma y’urupfu rwa Gen Mushombo, havutse amakimbirane hagati ya Irunga na Rusheba ibyaje kuviramo Irunga kwihuza n’umutwe wa Red-Tabara naho Rusheba yihuza na Gumino yo kwa Fureko.

Minembwe Capital News yamenye ko ku munsi w’ejo hashize tariki ya 07/10/2024, uyu Gen Irunga yakiriwe mu nyeshamba za Gumino ziyobowe na Fureko. Ibyo kwakira abarwanyi ba yobowe na Gen Irunga byabereye mu bice byo mu Rurambo ahasanzwe hari ibirindiro bya Gumino mu gace ka Gitoga.

Nk’uko bivugwa Gen Irunga yazananye n’abarwanyi babarirwa hagati ya 30 na 40. Ibyo bibaye mu gihe abarwanyi ba Red-Tabara bari mu bihe byo kugabwaho ibitero n’ingabo za RDC, Maï Maï hamwe n’ingabo z’u Burundi zibarizwa muri iyi misozi miremire y’Imulenge.

Ibitero biheruka kugabwa ku nyeshamba za Red-Tabara byabereye mu bice byo mu Mibunda ho muri teritware ya Mwenga isanzwe ihana imbibi na teritware ya Uvira.

Tubibutsa kandi ko ibyo bibaye mu gihe abarwanyi ba Gen Rusheba bagikorana neza n’inyeshamba za Gumino, nk’uko aya makuru abivuga.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger