Uwishe Mowzey Radio yavuze icyabimuteye
Godfrey Wamala Troy wishe umuririmbyi Mowzey Radio wahoze mu itsinda rya Goodlyfe uherutse gutabwa muri yombi na polisi yo mu karere ka Wakariso muri Uganda yavuze ko yamwishe atabigambiriye, anasaba imbabazi.
Ku wa gatatu tariki ya 7 Gashyantare 2018 nibwo Polisi yo muri Uganda yagejeje idosiye ya Wamala Troy mu rukiko ruherereye Entebbe , uyu niwe ukekwaho kugira uruhare mu rupfu rwa Radio ku kigero 100%.
Akigera mu rukiko, yambaye ibirenge , amapingu n’imyenda atari yahindura kuva yafatwa na Polisi, Wamala Troy yabajijwe imyirondoro ye maze yemeza ko ari we , ubugenzacyaha bwahise bumusomera ibyaha aregwa ariko we ntiyigeze ahabwa umwanya wo kwisobanura ngo kuko basanze uru rukiko ruherereye Entebbe rwari rudafite ubushobozi bwo kuburanisha ibyaha bikomeye gutya. Wamala yahise asubizwa muri gereza.
Uyu musore w’imyaka 28, yatawe muri yombi mu ntangiro za Gashyantare nyuma y’iminsi mike aburiwe irengero yarahungiye mu rugo rw’inshuti ye ariko Polisi yo muri iki gihugu ikaza kumuhiga bukware mpaka imubonye.
Nyuma y’amezi arenga abiri Wamala bakunze kwita Troy ari muri gereza, yavuze uko byagenze kugira ngo arwane na Radio ndetse anagere aho gupfa gusa avuga ko asaba imbabazi kuko byabaye mu buryo bwamutunguye.
Yagize ati”Ntago nashakaga kwica Mowzey Radio. Yarancitse amva mu maboko ku bw’amahirwe make yikubita hasi abanje umutwe bimuviramo urupfu. Ni ukuri ndasaba imbabazi n’ubwo byabaye mu buryo ntateganyije.”
Wamala akimara gufatwa nabwo yari yavuze ku rupfu rwa Radio, icyo gihe yavuze ko rwatewe n’ubushyamirane bari babanje kugirana gusa kuri iyi nshuro ntiyigeze agaragaza ko bagiranye ubushyamirane nk’uko Ugblizz yabitangaje.
Moses Ssekibogo [Radio] wari mu bagize itsinda rya Goodlyfe yakubiswe mu ijoro ryo ku wa Mbere, tariki 22 Mutarama 2017 ubwo yari ari mu kabari kitwa De Bar gaherereye mu Mujyi wa Entebbe ari n’aho Wamala yakoraga akazi ko gucunga umutekano.
Akimara gukubitwa yajyanwe mu bitaro bya Case Hospital ariko kubera ko yari yamenetse umutwe amaraso yayobye akajya mu bwonko ndetse yanavunitse ijosi abaganga baragerageje ariko biranga uyu muhanzi wari ufite izina rikomeye muri muzika hariya muri Uganda ahasiga ubuzima maze ashyiram,o umwuka ku ya 1 Gashyantare 2018.
Uyu mugabo uregwa urupfu rwa Radio akubita Radio barasangiraga muijoro rya nyuma ry’ubuzima bwa Radio kuko ikinyamakuru Nile Post cyanditse ko mu bugenzacyaha ku cyiciro cya polisi ya Katwe, Troy yemeye ko yasangiye na Mowzey Radio ndetse n’izindi nshuti ze ku munsi wa nyuma. Yagize ati “Ku meza twari kumwe na Hassan Lukwago, George Egesa, Mowzey Radio, Washington nanjye.”