AmakuruPolitiki

Uwimitswe nk’umutware w’Abakono yagaragaje uburyo umutima we udatuje

Uwari wimitswe nk’umutware w’Abakono bwana Kazoza Justin yeruye ko yaguye mu makosa, kandi ko anicuza ,nyuma yo guhabwa impanuro na nyakubahwa Perezida Kagame, yavuze ko yicuza ndetse atagishaka kumva ko ari umutware w’Abakono.

Ibi yabitangaje nyuma yaho mu bitabiriye uyu muhango wo kumwimika basabye imbabazi ndetse no kwegura kuri bamwe ku nshingano z’akazi.

Kazoza Justin ganira n’umunyamakuru wa Ukwezi Tv, yatangaje ko tariki ya 9 Nyakanga uyu mwaka habayeho igikorwa cyo kumuha ubutware ngo ayobore umuryango w’abakono.

Kazoza avuga ko nyuma yaho aherewe ubutware, baje kuganirizwa na Pereida wa Repubulika Paul Kagame,abaha impanuro,babona uburemere bw’amakosa bakoze.

Yagize ati “Icyo gikorwa tugikora twaje gusanga ari amakosa akomeye nyuma yo guhabwa impanuro na nyakubahwa Perezida wa Repubulika akaba na chairman w’umuryango wacu, umutimanama wanjye waje kundya rwose, unyereka ko nakoze amakosa ntagereranywa, amakosa rwose mabi cyane, ashingiye gucamo ibice abanyarwanda,kuko kwironda nk’abakono,ni ikintu kibi cyane. Bishobora gutuma uRwanda rusubira mu bibi rwahuye nabyo mu myaka 29 ishize.”

Kazoza yongeye gusaba imbabazi Perezida wa Repubulika n’abanyamuryango ba FPR Inkotanyi.

Yongeraho ko mu gukora kiriya gikorwa habuze ubushishozi bituma agwa mu makosa afite uburemere bityo atagishaka no kumva iby’ubutware yari yahawe.

Ati “Icya mbere ni uko muri kiriya gikorwa twabuze ubushishozi,njye ubwange nabuze ubushishozi,mbura kureba kure,bingusha mu makosa navuga y’agahomamunwa.Rero nkaba nicuza mbikuye ku mutima kandi mpamya nta shidikanya ko bitazongera kumbaho uko byagenda kose.”

Akomeza agira ati “Icyo nageza ku banyarwanda, ni ukubwira cyane mpereye ku bakono,nkimara kumva ko ririya kosa twaguyemo,naguyemo ubwange ryo kwitwa umutware w’abakono, ntabwo rwose guhera igihe nabyumviye mu mutima wanjye, nahise negura ko ntari umutware, ntanabishaka,ntashaka no kubyumva,kuko umuryango dufite ni umuryango wa RPF, ufite umuyobozi chairman wacu kandi dukunda, uyoboye uko tubyifuza kandi ugeza ku banyarwanda ibintu bitandukanye nk’uko abantu bose babibona.”

Nta mpamvu zo gushyiraho inzego z’umuryango cyane ko ibyo umuryango wifuza gukemura,bikemurwa n’inzego zihari leta yadushyiriyeho. Kuko ibintu twari twagiyemo cyangwa tumaze iminsi tujyamo nk’uko nari nabivuze mbere ni ibintu bisubiza igihugu cyacu inyuma.

Kazoza ashimangira ko habayeho kwirara n’uburangare atari akwiye gushyiraho inzego kandi zisanzwe.

Yagiriye inama abafite imyumvire nk’iyo yari afite guhindura intekerezo bityo ko yifuza kuba intangarugero.

Ati “Ibyo bintu rero n’abantu batekereza batyo, baba abo mu yindi mu miryango nyarwanda, bari bafite gahunda zimeze gutyo cyangwa bazifite, mfashe uyu mwanya kugira ngo nzamagane. Nzamagane kuko naguye mu makosa, nkwiye kuba urugero rw’abandi sinzongere kugwa mu makosa nkayo naguyemo ahubwo twese dufatirize hamwe nk’abanyarwanda,twubake igihugu gishyize hamwe, twubaha ihame ry’ubumwe bw’abanyarwanda, nk’uko ari imwe mu ndangagaciro z’umuryango wa RPF Inkotanyi.

Akomeza agira ati “Buriya iyo wakoze amakosa angana atya hari igihe uba wumva n’imbabazi utazikwiriye.Imbabazi nazihawe na nyakubwahwa chairman, Perezida wa Repubulika y’uRwanda, nubu nongeye gusubiramo mushimira, nk’umubyeyi w’impuhwe,urebererera abanyarwanda, akareba kure kuturusha,ibyo twita byiza kandi ari ibibi we akabibona mbere, agatesha,agakebura ariko yarangiza akababarira.

Nongeye kumushimira mbikuye ku mutima kandi mwizeza ko nzaharanira uko nshoboye kugira ngo ayo makosa naguyemo yaba njye ubwange, ndetse n’abo mpura nabo,nabo tubana mu yindi miryango nyarwanda n’abanyamuryango ba RPF ko nzakora uko nshoboye mbe intangarugero mu banyamuryango, bakumira ikibi kitaraba.

RPF-inkotanyi mu itangazo yasohoye tariki 18 Nyakanga, 2023 ivuga ko igikorwa cyo kwimika umutware w’Abakono kitajyanye na gahunda ya Ndi Umunyarwanda ndetse ivuga ko izahana abanyamuryango bayo bagiteguye n’abakigiyemo.

Ureste Kazoza weruye agasba imbabazi abandi basabye imbabazi barimo Visi Perezida wa Sena, Hon Nyirasafari Esperance, Bishop John Rucyahana na Visi Meya w’Akarere ka Musanze ushinzwe Ubukungu, Rucyahana Mpuhwe Andrew na Gatabazi Jean Marie Vianney wababimburiye.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger