Uwayoboraga umutwe w’abaMai Mai CMC-FAPC yishwe na FDLR ibanje kumukorera iyicarubozo
Uwari umuyobozi mukuru w’umutwe w’abakongomani bo mu bwoko bw’Abahutu bibumbiye muri CM-FAPC, yishwe na FDLR ku busabe bwa Gen.Dominique wa CMC FDP.
Hari hasize iminsi ine umuryango wa Semahoro Bigembe Nicolas utangaje ko umuntu wabo yaburiwe irengero mu mujyi wa Goma ahitwa Katindo, aho nyakwigendera yari atuye.
Umugore we avuga ko ko umugabo we yahamagawe n’umwe mu bayobozi b’urwego rw’ubutasi bwa gisirikare ANR mu mujyi wa Goma, hakaba hari saa mbiri z’ijoro ryo ku Cyumweru.
Umwe mu baturanyi be utarashatse ko atangazwa, avuga ko mu bo bamenye harimo uwitwa Major Bizabishaka ukuriye iperereza muri FDLR akaba afite ibiro mu kigo cya Rumangabo.
Uyu muturanyi wa nyakwigendera yiboneye n’amaso Semahoro atwarwa mu modoka ya gisirikare aboshye amaguru n’amaboko.
Isoko y’amakuru ya Rwandatribune iri ahitwa i Karengera, ivuga ko nyakwigendera yabanje gutwarwa ahitwa Gapirimusi mu birindiro bya Col Ruhinda aho yabanjije gukorerwa iyicarubozo, nyuma ajyanwa ahitwa Rugali mu birindiro bya Gen Ndaruhutse Dominique aho yishwe akorewe iyicarubozo.
Urupfu rwa Nicolas Semahoro Bigembe ruje rukurikira urw’uwari umwungirije muri CMC FAPC akaba ari na we wari ushinzwe ishami rya gisirikare Gen.Bgd Ibrahim Thade wiciwe ahitwa Kawunga, icyo gihe umutwe wa CMC FAPC wasohoye itangazo risinywaho na Nicolas Semahoro aho yashinje Jules Mulumba usanzwe ari umuvugizi wa CMC Fdc we na FDLR kuba inyuma y’urupfu rwa Gen.Thadee Ibrahim.
Umutwe wa CMC FAPC washinzwe mu mwaka wa 2020 ukaba wari wiyomoye kuri CMC FDP ya Gen.Ndaribitse Dominique, aho Nicolas Semahoro Bigembe na bagenzi be banze kugendera ku mabwiriza n’ibitekerezo bya Gen Omega, bakaba kandi barabonaga ihuriro ryabo ry’Abahutu nta cyerekezo rifite.