Uwatanze inka 530, imodoka 3 za V8 ni we wegukanye umukobwa w’isugi w’imyaka 17 washakwaga n’abasore bane
Kok Alat, Umugabo w’umushabitsi (Businessman) wo muri Sudani y’Epfo yemeye atanga inka 500, imodoka 3 zo mu bwoko bwa V8 n’akayabo k’amafaranga atagira ingano yegukana umukobwa wari ukomeje kwifuzwa n’abasore batandukanye muri iki gihugu kimaze iminsi mike cyane kigaragaye ku ikarita y’Afurika nk’igihugu cy’igenga.
Kuri iki Cyumweru tariki ya 11 Ugushyingo ni bwo uyu mukobwa w’isugi witwa Nyalong Ngong Deng Jalang ufite imyaka 17 yakoze ubukwe, ku mafoto yazengurutse ku mbuga nkoranyambaga bavuga uburyo yakowe akayabo, wabonaga ko uyu mukobwa atishimye na gato kuko uyu mugabo we ashaje ndetse batanakundanye ahubwo we abifata nko kumugurisha nkuko Standard media yabyanditse.
Uyu mukobwa abasore bagera kuri baatandatu ni bo bamwifuzaga ndetse banagiye iwabo kumusaba buri umwe avuga ko yifuza ko yamubera umugore, mu gihe mu muco wo muri Sudani umukobwa akobwa inka, uyu mugabo we yageretseho n’imodoka 3 za V8 kugira ngo arebe ko yamwegukana. Yabikoze kugira ngo atsinde irushanwa kuko uzatanga byinshi ari we wari kumwegukana.
Ubusanzwe muri iki gihugu inkwano iba iri hagati y’inka 20 na 40, imwe igura hagati y’amafaranga yo muri sudani angana n’ibihumbi bitanu(5 000) na Cumi na bibiri (12 000) nkuko Edge.Ug yabitangaje.
Kok wakoze ubukwe atanze aka kayabo asanzwe afite abagore 9 ubwo yabaye uwa 10, Undi wahataniraga uyu mukobwa yitwa David Mayom Riak akaba ari umuyobozi w’ungirije w’intara ya Eastern Lakes.
Itegeko nshinga ryo muri Sudani ntirigena imyaka nyayo umukobwa aba yemereweho gusezerana kuko hari abakora ubukwe bafite 16 na 17 kuzamura.