AmakuruUtuntu Nutundi

Uwaririmbye “Azabatsinda Kagame” yahawe inzu yakataraboneka-AMAFOTO

Umuhanzikazi nyarwanda wamenyekanye cyane mu bihe byo kwamamaza abakandida Perezida mu matora y’Umukuru w’Igihugu Musengamana Beata yamaze guhabwa inzu nziza cyane iherereye mu karere ka Kamonyi dore ko ari naho yari atuye.

Musengamana yamamaye mu ndirimbo “Azabatsinda Kagame” yakoreshejwe cyane mu Kwamamaza Umukandida Paul Kagame w’Umuryango FPR-Inkotanyi ari na we waje gutsindira uyu mwanya wa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda muri manda y’imyaka itanu.

Indirimbo”Azabatsinda Kagame”yaramamaye ku buryo kuri ubu n’umwana uri kwiga kuvuga usanga ayizi kubera uburyo yakoreshwaga cyane ndetse nanubu hakaba hari n’abakiyumva kubera ibigwi bya Perezida Kagame bikubiye muri iyi ndirimbo.

Kuri ubu Musengamana yahawe inzu nshya kandi nziza yubakiwe n’Umuryango FPR-Inkotanyi iherereye mu karere ka Kamonyi, Uretse kandi guhabwa iyi nzu, Musengamana avuga ko banamuhaye inka yo korora ndetse abana bose bakaba barihirwa amashuri ndetse banahabwa n’ibikoresho byose by’ishuri bagenda bakenera.

Musengamana arashimira Umukuru w’Igihugu ku bw’Imiyoborere myiza ageza ku banyarwanda.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger