Uwari umunyamabanga mukuru wa Gicumbi FC yahagaritswe ku mirimo ye
Dukuzimana Antoine wari umunyamabanga mukuru wa Gicumbi FC yahagaritswe ku mirimo ye amezi atatu ashinjwa kunyereza amafaranga y’ikipe angana na miliyoni imwe y’amafaranga y’u Rwanda (1,000,000 FRW) Gicumbi FC yahawe na Bralirwa mu marushana ya Turbo Cup .
Mu ibaruwa yashyizweho umukono n’Umuyobozi mukuru w’ikipe ya Gicumbi FC, Munyakazi Augustin rigaragaza ihagarikwa ry’uyu muyobozi mu gihe cyagateganyo kigera ku mezi atatu.
Dukuzimana Antoine ahagaritswe nyuma yigenzura ryakozwe ry’uko umutungo w’ikipe aho bavuga ko basanze yaranyereje amafaranga angana na Miliyoni imwe y’amafaranga y’u Rwanda yavuye mu irushanwa ryari ryateguwe na Bralirwa ryiswe Turbo Cup.
Muri iyi baruwa ubuyobozi bwa Gicumbi buvuga ko aya mafaranga gicumbi yari yinjiye yagombaga kujya kuri konti y’ikipe ariko ngo ntiyegeze ahagera.
Kuri aya mafaranga hiyongeraho n’andi asaga 300.000 rwf yavuye ku mukino wa Gicumbi na Rayon Sports wabaye ku wa 21 Kamena 2018 aho Gicumbi FC yagenewe ayo mafaranga n’ikipe ya Rayon Sports kubera kwimura umukino wari kubahuza .
Kugeza ubu iyi kipe ya Gicumbi iri ku mwanya wa nyuma muri shampiyona y’umupira w’amaguru mu Rwanda 2018-2019 (Azam Rwanda Premier League) aho ifite inota rimwe (1) mu mikino itanu (5) imaze gukinwa muri shampiyona.