Uwari umunyamabanga mukuru wa FERWAFA yasezeye ku nshingano ze
Uwitwa Uwayezu François Régis wari umaze imyaka itatu ari Umunyamabanga Mukuru w’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) yasezeye ku mirimo ze, atangaza ko ari icyemezo yafashe ku mpamvu ze bwite.
Mu ibaruwa yandikiye Perezida wa FERWAFA, Nizeyimana Olivier kuri uyu wa 12 Nzeri 2021, Uwayezu yatanze ukwezi kumwe kuzabarwa uhereye kuri uyu wa Mbere tariki 13 Nzeri, akazahita ava mu nshingano.
Ati “Umunsi wa njye wa nyuma mu kazi uzaba ari ku wa Kabiri tariki 12 Ukwakira 2021. Ndashimira aya mahirwe kandi nishimiye gukorera FERWAFA kuva mu myaka itatu ishize.”
Uwayezu yashimangiye ko azakora ibishoboka byose kugira ngo inzibacyuho igende neza.
Uyu mugabo w’imyaka 38 yatangajwe nk’Umunyamabanga Mukuru wa FERWAFA ku wa 29 Gicurasi 2018, muri manda ya Sekamana Jean Damascene na we uheruka kwegura.
Mbere yo gushyirwa muri uwo mwanya yari Umuyobozi ushinzwe ubutegetsi n’imari mu Nteko Nyarwanda y’Ururimi n’Umuco guhera mu mwaka wa 2012.
Mbere yaho yakoze nk’umugenzuzi muri Minisiteri y’Umutekano guhera mu 2001.