Amakuru ashushyePolitiki

Uwari uhagarariye Ubwongereza mu Rwanda yasezeye kuri Perezida Paul Kagame

Ambasaderi William Gelling ,OBE, wari uhagarariye Ubwongereza mu Rwanda kuva mu 2014 agasoza imirimo ye mu mpera za 2017 uyu munsi kuya 11 Mutarama 2018 kuri Perezida Paul Kagame n’abandi bayobozi bakuru b’u Rwanda.

Ambasaderi William Gelling amaze kubonana na Perezida Kagame, mu ijambo rye yavuze ko yishimiye imirimo yakoze ari mu Rwanda  no gufatanya n’iki gihugu mu nzira y’iterambere kirimo.

Yakomeje avuga ko Ubwongereza bushima uruhare rw’u Rwanda mu kubungabunga amahoro mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye. Aha yanaboneye ho kwifuriza u Rwanda ibyiza no mubihe bizaza.

Yabanje kuganira na Perezida Paul Kagame

Ubwongereza busanzwe bufitanye n’u Rwanda imishinga yo gufatanya mubyubukungu dore ko  bugenera u Rwanda inkunga ikoreshwa mu mishinga y’iterambere ry’abaturage nka VUP (Vision Umurenge Program) imishinga yo guteza imbere uburezi bw’ibanze n’ibindi.

Agiye gusimburwa na Joanne Lomas  uzaba uhagarariye Ubwongereza mu Rwanda n’u Burundi afite icyicaro i Kigali. Amb Lomas we avuye muri Namibia aho yari ahagarariye igihugu cye mu myaka ibiri ishize.

Photo: Village Urugwiro

Twitter
WhatsApp
FbMessenger