Uwari minisitiri w’umuco na siporo ari mu bo Perezida Kagame yagize abasenateri
Madame Nyirasafari Esperance wari umaze amezi 11 ari minisitiri w’umuco na siporo, yamaze guhindurirwa imirimo aho yagizwe umusenateri.
Ashingiye ku Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda ryo mu 2003 ryavuguruwe mu 2015, Perezida Paul Kagame yashyizeho abasenateri bane barimo Dr. Iyamuremye Augustin, Nyirasafari Espérance, Habiyakare François na Dr Mukabaramba Alvera.
Nyakubahwa Perezida wa Repubulika yashyizeho abasenateri bakurikira;
1. Dogiteri IYAMUREMYE Augustin
2. Madamu NYIRASAFARI Espérance
3. Bwana HABIYAKARE François
4. Dogiteri MUKABARAMBA Alvera
Nyirasafari Esperance yagizwe minisitiri w’umuco na siporo mu Kwakira 2018 aho yari asimbuye Uwacu Julienne.
Ni abasenateri bashyizweho nyuma y’uko kuri uyu wa Gatanu, Komisiyo y’igihugu y’amatora yemeje abasenateri 14 batowe bahagarariye inzego zitandukanye zirimo Intara n’Umujyi wa Kigali, amashuri makuru na kaminuza bya leta n’ibyigenga hamwe n’abahagarariye imitwe ya politiki yemewe mu Rwanda.
Dr Mukabaraba amaze igihe ari Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu ushinzwe imibereho myiza y’abaturage; Habiyakare yari asanzwe ari Perezida w’inama y’abakomiseri ba Komisiyo y’igihugu ishinzwe abakozi ba Leta; Dr Iyamuremye yari umuyobozi w’Urwego rw’Igihugu Ngishwanama rw’Inararibonye naho Nyirasafari yari Minisitiri wa Siporo n’Umuco.
Abandi basenateri bemejwe na Komisiyo y’Igihugu y’Amatora
Abasenateri bagize Sena y’u Rwanda ni 26 barimo 12 batorwa mu Ntara, Abasenateri umunani bashyirwaho na Perezida wa Repubulika, abasenateri bane bashyirwaho n’Ihuriro nyunguranabitekerezo ry’Imitwe ya politiki yemewe mu Rwanda, abasenateri babiri baturuka muri za Kaminuza cyangwa ibigo by’ubushakashatsi, umwe mu bigo bya Leta undi mu byigenga.
Mu miterere y’umutwe wa Sena, hari abasenateri bashyirwaho nyuma y’umwaka manda nshya itangiye, kugira ngo mu mikorere ya Sena hatabaho icyuho by’umwihariko mu nshingano yo kugenzura ishyirwa mu bikorwa ry’amahame remezo no kwemeza abayobozi.
Mu basenateri bane bashyirwaho n’Ihuriro Nyunguranabitekerezo ry’Imitwe ya Politiki, babiri batangirana na manda nshya, abandi bakazashyirwaho nyuma y’umwaka. Naho mu basenateri umunani bashyirwaho na Perezida wa Repubulika, ku ikubitiro hashyirwaho bane, abandi bane bakazinjira muri sena nyuma y’umwaka.
Ibyo biterwa n’uko bitandukanye n’umutwe w’abadepite, Sena ntijya iseswa ndetse nta gihe imirimo ya Sena irangira ngo habeho igihe muri Sena nta bantu barimo kubera imiterere y’inshingano zayo. Ni yo mpamvu abagiye kujya muri Sena uyu mwaka bazaba ari abasenateri 20 kuri 26.
Muri Sena irimo kurangiza imirimo, abasenateri bashyizweho nyuma bazanasoza manda yabo mu mwaka wa 2020 ni Prof. Karangwa Chrysologue, Kalimba Zephyrin, Uwimana Consolée na Nyagahura Marguerite bashyizweho na Perezida wa Repubulika.
Bazarangiriza manda icyarimwe n’abashyizweho n’Ihuriro Nyunguranabitekerezo ry’Imitwe ya politiki, ari bo Uyisenga Charles na Mukakalisa Jeanne D’Arc.
Abasenateri batowe mu nzego zitandukanye.
Mu Mujyi wa Kigali hatowe Ntidendereza William, mu Ntara y’Amajyaruguru hatorwa Dr. Laetitia Nyinawamwiza na Dr. Faustin Habineza; mu Ntara y’Amajyepfo hatorwa Umuhire Adrien, Nkurunziza Innocent na Uwera Pelagie.
Mu Ntara y’Iburengerazuba hatowe Mureshyankano Marie Rose, Dr Emmanuel Havugimana na Dushimimana Lambert, mu Ntara y’Iburasirazuba hatorwa Bideli John, Nsengiyumva Fulgence na Mupenzi George, muri Kaminuza n’amashuri makuru bya leta hatorwa Prof. Niyomugabo Cyprien naho muri Kaminuza n’amashuri makuru byigenga hatorwa Dr Ephrem Kanyarukiga.
Ihuriro ry’Imitwe ya Politiki mu Rwanda ryo ryatoye Nkunsi Juvénal wo mu Ishyaka riharanira Demokarasi n’imibereho myiza y’abaturage (PSD) na Uwamurera Salama wo mu Ishyaka Ntangarugero muri Politiki (PDI) nk’abazarihagararira muri Sena.
Prof Mbanda yavuze ko amatora y’abasenateri yagenze neza haba ku biyamamaza n’abari bafite imirimo ijyana n’amatora.