AmakuruPolitiki

“Uwakwepye siporo ntaho aba ataniye n’uwamunze umutungo wa Leta” Guverineri Gatabazi JMV

Gatabazi Jean Marie Vianney, Umuyobozi w’Intara y’Amajyaruguru, mu inama yamuhuje n’abayobozi bafite Siporo mu nshingano zabo mu turere twose tugize Intara y’Amajyaruguru, yavuze ko  abakozi ba Leta birengagiza umwanya wa siporo ya buri wa Gatanu bagenewe na Leta, bameze nk’imungu zimunga umutungo wa Leta.

Ibi Guverineri Gatabazi yabivuze kuri  wa mbere tariki 24 Nzeri 2018, muri iyo nama yiga kuri siporo mu ntara y’Amajyarurugu yanitabiriwe n’abayobozi b’uturere bungirije bashinzwe imibereho myiza y’abaturage, abayobozi bashinzwe urubyiruko, siporo n’umuco ku rwego rw’uturere, ndetse n’ abashinzwe imiyoborere myiza mu turere.

Uyu muyobozi w’intara y’Amajyaruguru avuga ko mu gihe amasaha yagenewe Siporo atakoreshejwe uko bikwiye, bigira ingaruka nyinshi ku gihugu no kuri abo bakozi ubwabo.

 “Amasaha agenewe siporo kuwa gatanu, uyakubye n’umubare w’abakozi mu gihugu cy’u Rwanda ukayashyira mu mibyizi ukayihemba amafaranga, murumva igihombo igihugu kiba cyagize? Mu cyumweru kimwe ni ama miriyoni utabara”

Yakomeza agita ati

“Niba umuntu yagombaga gukora siporo ntayijyemo, agomba kugaragaza icyo yakoze muri ayo masaha. Uwakwepye iyo siporo, ntaho aba ataniye n’uwamunze umutungo wa Leta awunyereza cyangwa awukoresha nabi”.

Guverineri  Gatabazi yanavuze ko usibye ibyo gusa hari zindi ngaruka bigira ku buzima bwabo, bikadindiza umusaruro bakagombye gutanga mu kazi.

Yihanangirije abafite siporo mu nshingano ko mu gihe siporo ititabiriwe bagiye kujya babibazwa, avuga ko n’abadakora siporo bitwaje akazi kenshi bajya bareka gushyira akandi kazi mu mwanya wa siporo, utabonetse kubera imbamvu zitunguranye z’akazi, akagaragaza umusaruro wavuye muri ako kazi.

KT Radio dukesha iyi  nkuru ivuga ko imyanzuro yafatiwe muri iyo nama harimo gushinga amakipe y’amagare muri buri turere, no gushyiraho amakipe anyuranye ahagararira uturere ku rwego rw’igihugu, no kongera umubare w’ibibuga mu turere, gushyira imbaraga muri siporo mu bigo binyuranye by’amashuri biri muri iyi ntara.

Guverineri Gatabazi arashishikariza abayobozi b’inzego zibanze kwita kuri Siporo yo ku wa Gatanu yashyizweho na Leta
Twitter
WhatsApp
FbMessenger