AmakuruImikino

Uwakiniye Uganda yagarutse ku marozi yateje imvururu bakina n’Amavubi muri 2003

Myugariro Abubakar Tabula wahoze akinira Imisambi ya Uganda, yagarutse ku marozi yateje imvururu Amavubi y’u Rwanda akina n’Imisambi ya Uganda mu myaka 17 ishize.

Wari umukino w’ijonjora ryo gushaka itike y’igikombe cya Afurika cyabereye muri Tunisia mu 2004, wabereye kuri Stade Mandela i Nambole 2003. Umukino wagiye uhagarikwa kenshi n’ubushyamirane bw’abakinnyi b’impande zombi, mbere y’uko Jimmy Gatete atsindira Amavubi igitego cyayafunguriye amarembo yo kwerekeza mu gikombe cya Afurika cyo mu 2004.

Mu kiganiro cyihariye Tabula wakinaga inyuma ku ruhande rw’ibumoso rwa Uganda yagiranye n’ikinyamakuru Kawowo Sports, yagarutse uko byose byatangiye.

Yagize ati: “Twayoboye umukino kugeza igihe imvururu zabereye. Twari twarase amahirwe menshi ndetse twanateye igiti cy’izamu inshuro ebyiri. Tugiye gutera koruneri, numvise ikintu kinguye mu mugongo. Bwa mbere nabanje gutekereza ko ari icupa ry’amazi, ariko ndebye neza mbona ari ikintu cyari gihambiriye mu bitambaro.”

Yakomeje agira ati: “Icyo gihe birashoboka ko ari umuzamu wajugunyaga icyo kintu ku giti cy’izamu, gusa kubera ko nari mpegereye ni njye cyaguyeho, ngerageje kugitoragura ngo ndebe icyo ari cyo, imvururu zihita zitangira kubera ko umuzamu w’u Rwanda yarwanaga no kugira ngo kihagume. Hari ibyo nari nketse nshaka kugira ngo nkijugunye.”

Igitego cyatsinzwe na Jimmy Gatete nyuma yo gukomereka mu mutwe, ni cyo cyahesheje Amavubi gukura insinzi i Kampala. Abubakar Tabula yavuze ko gutsindwa n’Amavubi byabababaje cyane, gusa bikabatera akanyabugabo ko kumva ko bagomba kujya gutsindira Ghana iwayo n’ubwo bitigeze bibahira.

Asobanura uko bakiriye gutsindirwa imbere y’abafana babo yagize ati: “Twacitse intege cyane kandi turiheba nyuma yo gutakaza nyamara twakinnye neza. Twagize amahirwe yose yo kubatsinda ariko babonye uburyo bumwe babona igitego. N’ubwo byatubabaje, gusa twihaye icyizere cy’uko tugifite amahirwe yo kujya gutsindira Ghana iwayo.”

Ati: “Twagezeyo tuyobora umukino tubifashijwemo na Asan Bajope ariko dutsindwa igitego cyo mu minota ya nyuma cyatumye tubura itike.”

Umukino ubanza wari warahuje Amavubi na Uganda i Kigali, wari wararangiye amakipe yombi anganyije 0-0. Kunanirwa gutsinda Amavubi byatumye Paul Hasule wari umutoza wa Uganda Cranes yirukanwa, asimbuzwa Umunya-Argentine Pedro Pasculli.

Tabula asanga gusimbuza Hasule uriya munya Argentine ari amakosa akomeye FUFA (ishyirahamwe rya ruhago muri Uganda) yakoze, ngo kuko n’ubwo Pasculli yari umutoza mwiza Hasule yamurushaga kumenya neza ikipe ya Uganda.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger