Uwahoze ari umunyamabanga wa USA yasabye DRC kugaba ibitero ku Rwanda na Uganda kugira ngo igire amahoro
Uwahoze ari umunyamabanga wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika ushinzwe umubano n’ibihugu bya Afurika Herman Cohen, yavuze ko kugirango Uburasirazuba bwa Congo bugire amahoro, FARDC igomba gutegura ibitero ku Rwanda na Uganda.
Cohen avuga ko kugeza ubu atazi ibyo u Rwanda na Uganda bishyingikirije bituma batavugwaho n’imiryango mpuzamahanga cyangwa ngo ibafatire ibihano mpuzamahanga.
Yagize ati”Sinzi impamvu batavugwaho, u Rwanda na Uganda bagomba gushyirwaho igitutu kuko aribo baha intwaro imitwe y’inyeshyaba iteza umutekano muke mu burasirazuba bwa RD Congo.”
Cohen avuga ko ku ngabo za Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) kurwanya imitwe y’inyeshyamba ntacyo bizakemura, ahubwo avuga ko gutegura ibitero ku bihugu bifasha iyi mitwe aribyo bizakemura ibibazo byose by’inyeshyamba mu burasirazuba bwa RD Congo.
Yagize ati”Igisirikare cya RD Congo kigomba gutegura ibitero kuri abo baha intwaro izo nyeshyamba. FARDC niyo igomba gukora akazi ko gukuraho iterabwoba rikorwa n’abo batera iyi mitwe y’inyeshyamba inkunga.”
Ambasaderi Herman Cohen yabaye umunyamabanga wa Leta zunze ubumwe za Amerika ushinzwe imibanire n’umugabane wa Afurika kuva mu 1989 kugeza mu mwaka 1993.Uyu mugabo w’Imyaka 90 y’amavuko kuri ubu ari mu kiruhuko cy’izabukuru.