Amakuru ashushyeInkuru z'amahanga

Uwahoze ari perezida w’u Burundi yitabye Imana bitunguranye

Guverinoma y’u Burundi yatangaje ko uwahoze ari Perezida wabo  Pierre Nkurunziza, yapfuye aguye mu bitaro bya  Hôpital du cinquantenaire Natwe Turashoboye bya Karuzi, akaba yishwe n’umutima.

Itangazo ryashyizweho umukono n’umunyamabanga Mukuru akaba n’umuvugizi wa Guverinoma, Prosper Ntahorwamiye, rivuga ko Nkurunziza kuwa Gatandatu yari muzima ndetse akareba umukino wa Volleyball i Ngozi ariko byagera nijoro akamererwa nabi akajyanwa kuvurirwa mu bitaro bya Karuzi.

Yakomeje avuga ko ku cyumweru yasaga n’uworohewe ndetse aganira n’abari bamuri hafi ariko mu buryo butunguranye cyane mu gitondo cyo kuwa Mbere tariki 8 Kamena 2020, ubuzima bwe bwahindutse cyane umutima ugahagarara.

Guverinoma y’u Burundi yashyize ahagaragara ibyurupfy rwa Perezida Nkurunziza ibinyujije kuri Twitter yayo

Guverinoma y’u Burundi yasabye abaturage kudacikamo igikuba ahubwo bagaherekeza uwari Perezida wabo  banamusabira kuruhuka mumahoro Yatangaje kandi icyunamo cy’iminsi irindwi guhera uyu munsi.

Ibi bibaye mugihe gito hatangajwe ibyuburwayi bw’umugore wa nyakwigendera  Nkurunziza wajyanwe igitaraganya mu bitaro byo muri Kenya, ubwo yari amaze kuremba kubera icyorezo cya Coronavirus.

Abarundi bari bamaze iminsi mubikorwa byo gushimira Imana, nyuma y’uko umukandida w’ishyaka CNDD FDD, Gen Maj Evariste Ndayishimiye, aherutse gutorerwa kuyobora u Burundi muri manda y’imyaka irindwi, mu matora yabaye ku wa 20 Gicurasi.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger